• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

radiotv10by radiotv10
04/02/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amashusho agaragaza umuhanzikazi Celine Dion atitira anarira kubera ububabare bw’indwara ya SPS (Stiff-Person Syndrome) amaranye igihe.

Amashusho agaragaza uyu muhanzi, akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, yateye impungenge abafana b’uyu muhanzikazi wakanyujijeho

Aya mashusho, ni agace gato kakuwe muri filimi mbarankuru yiswe ‘I Am: Celine Dion’ yo mu 2024. Yongeye kugaragara kuri interineti mu gihe benshi bayirebye bakutse umutima.

View this post on Instagram

Ubwo iyi videwo yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, abafana bagaragaje impungenge ku buzima bw’uyu muririmbyi w’imyaka 57.

Celine Dion yasanzwemo indwara ya Stiff-Person Syndrome (SPS). Ni indwara idasanzwe, ifata mu bwonko no mu ruti rw’umugongo.

Iyi ndwara itera imitsi gukomera cyane no kubabara mu buryo butunguranye bishobora kubaho nta nteguza. Ibi bimenyetso bishobora gutuma kugenda bigorana. Hari igihe bishobora no gutera ubumuga.

Ibimenyetso bishobora guterwa n’imihangayiko, amajwi menshi cyangwa kugenda mu buryo butunguranye.

Ibi bice bishobora gutera kunyeganyega, imitsi igakomera ndetse no kubura imbaraga zo guhagarara. Ku ruhande rwa Celine Dion, afite ingorane zo kugenzura imitsi ikenewe mu kuririmba.

Videwo yakwirakwijwe iragaragaza imbogamizi z’umubiri umuririmbyi w’Umunyakanada ahura na zo kubera iyo ndwara. Nubwo iyi videwo yateye impungenge, abafana benshi bashimye ubutwari bwe.

Gusa bamwe mu bafana ba Celine Dion bavuze ko amashusho nk’ariya atari akwiye kujya hanze, kuko yabateye gukuka umutima no kugira impungenge ku buzima bw’uyu muhanzikazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + eight =

Previous Post

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

Next Post

Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

Inzoga y'inkorano bise 'Nyirantare' banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.