Imirwano hagati y’abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 na Wazalendo yongeye gukomera mu gace ka Malema muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikare.
Amakuru dukesha igitangazamakuru Radio Okapi, avuga ko iyi mirwano yadutse kuva kuri iki Cyumweru tariki 09 Kamena 2025 muri aka gace ko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Abatuye muri aka gace, babwiye iki gitanagzamakuru, abarwanyi ba AFC/M23 baturutse mu gace ka Kalonge bakagaba igitero ku birindiro by’aba Wazalendo, muri aka gace ka Mulema, ndetse bakaza kuhabirukana, bakigarurira aka gace.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ariko abarwanyi ba AFC/M23 na bo batagumye muri aka gace, ahubwo ko na bo bahise bahava, mu gihe aka gace gakomeje kuba mu bwigunge, kuko abaturage benshi bakavuyemo bahunga imirwano bakaba bagiye kwihisha mu bihuru.
Aka gace kabereyemo imirwano, bivugwa ko kari kamaze iminsi ari indiri y’ibikorwa bibi by’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo usanzwe urwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa.
Iyi Gurupoma ya Kisimba yabereyemo iyi mirwano, imaze igihe kigera ku mezi ane irimo ibibazo by’umutekano mucye, aho uyu mutwe wa Wazalendo, wakunze gushegesha abaturage mu bikorwa bibangamira ituze ry’abaturage.
Ihuriro AFC/M23 ryakunze kuvuga kenshi ko ridashobora kuzihanganira ibikorwa byose bibangamira abaturage, kuko aho rizumva ahari ibibangamira abaturage, rizajya rijya gutabara.
Ni mu gihe hari hakomeje kuba ibiganiro bihuza iri huriro na Leta ya Kinshasa bibera muri Qatar, nubwo iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Congo, rivuga ko hari ibitararinyuze.
RADIOTV10