Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

radiotv10by radiotv10
09/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko yumvise ko Col. James Kasule yafunzwe n’inzego z’ubutasi, asaba ko afungurwa byihuse.

Col. James Kasule usanzwe ari umwe mu basirikare bo hejuru muri Uganda uri mu buyobozi bw’Ingabo, yatawe muri yombi ku mpamvu zifitanye isano n’ubujura bwitwaje intwaro no gushimuta byakorewe umwe mu bacuruzi ba zahabu, ibintu bitanyuze ubuyobozi bw’igisirikare.

Amakuru ava mu bo mu muryango we, avuga ko uyu Col. Kasule yafunzwe hamwe n’abandi basirikare nyuma y’ibyo bikorwa byabaye ku wa Gatandatu mu Karere ka Mubende mu rwego rwo gukora iperereza.

Mu butumwa General Muhoozi Kainerugaba yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025, yavuze ko amakuru y’ifungwa rya Col. Kasule yamugezeho.

Yagize ati “Numvise ko abashinzwe ubutasi bafunze Col. Kasule ku bw’impamvu runaka. Agomba guhita arekurwa. Col. Kasule ni umwe mu ndwanyi z’icyubahiro. Ndamuzi bihagije. Ikibazo cye nzakikemurira njye na we.”

Col. Kasule n’itsinda ry’abasirikare bavugwaho kuba barafashe umucuruzi wa zahabu bikekwa ko yari afite amafaranga menshi ya zahabu aherutse kugurisha.

Ngo uwo mucuruzi yategetswe guhamagara inshuti ze zikohereza amafaranga kuri telefone, ndetse ngo birakorwa aza kubikuzwa ubwo yari yafashwe. Bivugwa kandi ko Col. Kasule yaba yaratekewe umutwe mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, akaba yarakoze biriya kugira ngo agaruze amafaranga ye.

Kimwe mu bimenyetso byatumye uyu musirikare wo hejuru afatwa mu iperereza, ni imodoka ye ya gisirikare yafatiwe ahabereye ibyo byakorewe uriya mucuruzi wa zahabu.

Nyuma yuko Col. Kasule atawe muri yombi, yahise yoherezwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Makindye aho azaba afungiwe mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Next Post

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Related Posts

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya...

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

IZIHERUKA

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose
MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

10/11/2025
Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.