Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagati yo guhangana n’ibibangamiye umutekano w’u Rwanda n’ibihano rwakangishwa, Perezida Kagame yavuze icyo yahitamo

radiotv10by radiotv10
13/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hagati yo guhangana n’ibibangamiye umutekano w’u Rwanda n’ibihano rwakangishwa, Perezida Kagame yavuze icyo yahitamo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko aho kugira ngo u Rwanda rukangishwe ibihano ngo rwirengagize ibiteye impungenge ku mutekano warwo, kuri we ntakuzuyaza yahitamo kwerecyeza intwaro ku bibazo bibangamiye umutekano w’iki Gihugu ndetse n’ibyo by’ibihano akabifata nk’ibidahari.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, cyibanze ku ngingo zinyuranye zirimo n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibibazo byazamuye umwuka mubi mu mubano w’iki Gihugu n’u Rwanda, aho cyakunze kurushinja ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23, ndetse kizenguruka amahanga yose kirusabira ibihano mu Miryango Mpuzamahanga ndetse no mu Bihugu by’ibihangange, na byo byakunze kugwa mu mutego w’ibi binyoma.

U Rwanda na rwo rwakunze kugaragaza ibirubangamiye ku myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo, kuba bukorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse na bwo ubwabwo uhereye kuri Perezida wa kiriya Gihugu, Felix Tshisekedi akaba yareruye ko afite umugambi wo kurutera ngo agakuraho ubutegetsi buriho.

Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Jeune Afrique, yavuze ko ibihano bihora bikangishwa u Rwanda bifite uburemere buto budashobora kungana n’ubwo kuba rwahangana n’ibibazo bibangamiye umutekano warwo.

Ati “Hagati yo guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano ndetse n’imbogamizi zo gufatira ibihano u Rwanda ku mpamvu runaka, ntakuzuyaza, njye nakwerecyeza intwaro zanjye ku bibazo bihungabanya umutekano, ibyo bindi rwose nkabifata nk’ibidahari.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ibi atari bishya ku Rwanda kuko rwahuye n’ibibazo byinshi kuva mu myaka yatambutse cyane ko ari n’Igihugu cyanyuze mu kaga gakomeye kurusha ibindi byabayeho mu mateka y’Isi.

Ati “Twagize akaga kabi cyane mu 1994, none urumva waza ukankangisha ibihano kubera ko ndi kwirinda, ugakeka ko ibyo byantera igihunga?”

Perezida Kagame yagarutse ku rugero rw’umukecuru yatanze mu ijambo yavugiye mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho uwo mukerucu yabajijwe n’abari bagiye kumwica mu 1994 uburyo yifuzamo kwicwa, akabatumbira ubundi akabavuma mu maso.

Uru rugero Umukuru w’u Rwanda yaruhaye Abanyarwanda, abibutsa ko badakwiye guterwa ubwoba n’ushaka kubagaraguza agati, ahubwo ko bakwiye kujya bamwereka ko ibyo bakora bidashobora kubatera ubwoba.

Muri iki kiganiro na Jeune Afrique, agaruka ku bahora bakangisha u Rwanda ibihano kuko ruri kwirinda, Perezida Kagame yagize ati “Rero ushobora gutekereza uburyo navuma mu isura uwo ari we wese wambwira icyo nkwiye guhitamo urupfu nifuza gupfamo.”

Mu bipe bitandukanye, Umukuru w’u Rwanda yakunze kuvuga ko u Rwanda rushobora kwihanganira byinshi, ariko ko iyo bigeze ku kurinda umutekano warwo n’abarutuye, rudashobora kubicira bugufi cyangwa kugira uwo rubisabira uruhusa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Igisubizo Perezida Kagame yasubiza uwamubaza niba afitiye impuhwe M23

Next Post

Hashyizwe hanze amayeri yakoreshejwe n’umusaza uregwa gusambanya umwana arusha imyaka 64

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

Hashyizwe hanze amayeri yakoreshejwe n’umusaza uregwa gusambanya umwana arusha imyaka 64

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.