Perezida Paul Kagame yavuze ko aho kugira ngo u Rwanda rukangishwe ibihano ngo rwirengagize ibiteye impungenge ku mutekano warwo, kuri we ntakuzuyaza yahitamo kwerecyeza intwaro ku bibazo bibangamiye umutekano w’iki Gihugu ndetse n’ibyo by’ibihano akabifata nk’ibidahari.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, cyibanze ku ngingo zinyuranye zirimo n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibibazo byazamuye umwuka mubi mu mubano w’iki Gihugu n’u Rwanda, aho cyakunze kurushinja ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23, ndetse kizenguruka amahanga yose kirusabira ibihano mu Miryango Mpuzamahanga ndetse no mu Bihugu by’ibihangange, na byo byakunze kugwa mu mutego w’ibi binyoma.
U Rwanda na rwo rwakunze kugaragaza ibirubangamiye ku myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo, kuba bukorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo, ndetse na bwo ubwabwo uhereye kuri Perezida wa kiriya Gihugu, Felix Tshisekedi akaba yareruye ko afite umugambi wo kurutera ngo agakuraho ubutegetsi buriho.
Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Jeune Afrique, yavuze ko ibihano bihora bikangishwa u Rwanda bifite uburemere buto budashobora kungana n’ubwo kuba rwahangana n’ibibazo bibangamiye umutekano warwo.
Ati “Hagati yo guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano ndetse n’imbogamizi zo gufatira ibihano u Rwanda ku mpamvu runaka, ntakuzuyaza, njye nakwerecyeza intwaro zanjye ku bibazo bihungabanya umutekano, ibyo bindi rwose nkabifata nk’ibidahari.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ibi atari bishya ku Rwanda kuko rwahuye n’ibibazo byinshi kuva mu myaka yatambutse cyane ko ari n’Igihugu cyanyuze mu kaga gakomeye kurusha ibindi byabayeho mu mateka y’Isi.
Ati “Twagize akaga kabi cyane mu 1994, none urumva waza ukankangisha ibihano kubera ko ndi kwirinda, ugakeka ko ibyo byantera igihunga?”
Perezida Kagame yagarutse ku rugero rw’umukecuru yatanze mu ijambo yavugiye mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho uwo mukerucu yabajijwe n’abari bagiye kumwica mu 1994 uburyo yifuzamo kwicwa, akabatumbira ubundi akabavuma mu maso.
Uru rugero Umukuru w’u Rwanda yaruhaye Abanyarwanda, abibutsa ko badakwiye guterwa ubwoba n’ushaka kubagaraguza agati, ahubwo ko bakwiye kujya bamwereka ko ibyo bakora bidashobora kubatera ubwoba.
Muri iki kiganiro na Jeune Afrique, agaruka ku bahora bakangisha u Rwanda ibihano kuko ruri kwirinda, Perezida Kagame yagize ati “Rero ushobora gutekereza uburyo navuma mu isura uwo ari we wese wambwira icyo nkwiye guhitamo urupfu nifuza gupfamo.”
Mu bipe bitandukanye, Umukuru w’u Rwanda yakunze kuvuga ko u Rwanda rushobora kwihanganira byinshi, ariko ko iyo bigeze ku kurinda umutekano warwo n’abarutuye, rudashobora kubicira bugufi cyangwa kugira uwo rubisabira uruhusa.
RADIOTV10