Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kirasaba ababyeyi konsa neza abana babo, kuko usibye kuba bifasha umwana gukura neza, binarimunda kuba mu bihe biri imbere yazibasirwa n’indwara zitandura nka Cancer na Diabetes.
Kuva tariki 01 kugeza ku ya 07 Kanama buri mwaka, Isi iba yizihiza icyumweru cyahariwe konsa abana neza. Mu Rwanda iki cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira “Umwana wonse neza, ishema ryacu.” Mu gihe insanganyamatsiko ku rwego rw’Isi, igira iti “Tuzibe icyuho kiri mu konsa, dufashe abana bose kubasha konka.”
Ni inshanganyamatsiko zumvikanamo kwibutsa ababyeyi ko bagomba konsa abana babo neza nyuma y’uko bigaragaye ko hari abatonsa abana uko bikwiye kugeza mu minsi 1 000.
Hagiye havugwa abacutsa abana babo imburagihe ndetse n’abanga kubonsa burundu ku mpamvu zitavugwaho rumwe.
Konsa neza umwana ni ukumwonsa amezi atandatu (6) ntakindi avangiwe, agatungwa n’amashereka, aho nibura umwana agomba konka inshuro umunani (8) ku munsi, yagera amezi atandatu, akagenda agahabwa imfashabere kugeza nibura ageze imyaka ibiri ariko akinonka.
Imibare iheruka gushyirwa hanze muri 2020 y’ibipimo bijyanye n’ubuzima, yerekana ko abana bonswa kugera ku mezi atandatu ntakindi bavangiwe, yagabanutse igera 81% ivuye kuri 88% yari iriho muri 2015.
Bamwe mu baturage baganiriye na RADIOTV1, baragaruka ku mbogamizi zituma hari ababyeyi batonsa neza abana babo, zirimo ubuzima Isi igezemo.
Umwe ati “Ubuzima bwa Kigali burahenze, kubona umwanya wo guhorana n’umwana ukamwosa kenshi biragora kuko duhitamo kubasiga tukajya kubashakira ibibatunga.”
Dr. Francois Regis Cyiza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, aragaruka ku kamaro ko konsa neza.
Ati “Akenshi usanga bariya bana batonse batagira imikurire y’ubwonko myiza. Ikindi mu mashereka habamo intungamubiri by’umwihariko zikozwe mu basirikare barinda indwara baba barakozwe n’umubyeyi bakava mu mubyeyi bajya mu mwana bikagabanye ibyago byo kuba yakwibasirwa n’impiswi n’umusonga.
Buriya bigabanya ibyago byo kuba umwana yakwibasirwa n’indwara zitandura mu bihe bizaza nka diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Iyo tugeze ku mubyeyi uko yonsa umwana bituma arushaho kugira urukundo kuri wa mwana. Konsa birinda umubyeyi kuba yakwibasirwa na kanseri y’ibere ndetse n’udusabo tw’intanga ngore.”
Dr. Regis Francois Cyiza agira inama ababyeyi ko bagomba kuzirikana ko konsa umwana neza, bimutegura kuzavamo umuntu ushikamye kandi ufite ubuzima buzira umuze mu bihe biri imbere.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10