Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hahishuwe akandi kamaro katazwi na benshi ko konsa umwana neza

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hahishuwe akandi kamaro katazwi na benshi ko konsa umwana neza
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kirasaba ababyeyi konsa neza abana babo, kuko usibye kuba bifasha umwana gukura neza, binarimunda kuba mu bihe biri imbere yazibasirwa n’indwara zitandura nka Cancer na Diabetes.

Kuva tariki 01 kugeza ku ya 07 Kanama buri mwaka, Isi iba yizihiza icyumweru cyahariwe konsa abana neza. Mu Rwanda iki cyumweru cyahawe insanganyamatsiko igira “Umwana wonse neza, ishema ryacu.” Mu gihe insanganyamatsiko ku rwego rw’Isi, igira iti “Tuzibe icyuho kiri mu konsa, dufashe abana bose kubasha konka.”

Ni inshanganyamatsiko zumvikanamo kwibutsa ababyeyi ko bagomba  konsa abana babo neza nyuma y’uko bigaragaye ko hari abatonsa abana uko bikwiye kugeza mu minsi 1 000.

Hagiye havugwa abacutsa abana babo imburagihe ndetse n’abanga kubonsa burundu ku mpamvu zitavugwaho rumwe.

Konsa neza umwana ni ukumwonsa amezi atandatu (6) ntakindi avangiwe, agatungwa n’amashereka, aho nibura umwana agomba konka inshuro umunani (8) ku munsi, yagera amezi atandatu, akagenda agahabwa imfashabere kugeza nibura ageze imyaka ibiri ariko akinonka.

Imibare iheruka gushyirwa hanze muri 2020 y’ibipimo bijyanye n’ubuzima, yerekana ko abana bonswa kugera ku mezi atandatu ntakindi bavangiwe, yagabanutse igera 81% ivuye kuri 88% yari iriho muri 2015.

Bamwe mu baturage baganiriye na RADIOTV1, baragaruka ku mbogamizi zituma hari ababyeyi batonsa neza abana babo, zirimo ubuzima Isi igezemo.

Umwe ati “Ubuzima bwa Kigali burahenze, kubona umwanya wo guhorana n’umwana ukamwosa kenshi biragora kuko duhitamo kubasiga tukajya kubashakira ibibatunga.”

Dr. Francois Regis Cyiza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, aragaruka ku kamaro ko konsa neza.

Ati “Akenshi usanga bariya bana batonse batagira imikurire y’ubwonko myiza. Ikindi mu mashereka habamo intungamubiri by’umwihariko zikozwe mu basirikare barinda indwara baba barakozwe n’umubyeyi bakava mu mubyeyi bajya mu mwana bikagabanye ibyago byo kuba yakwibasirwa n’impiswi n’umusonga.

Buriya bigabanya ibyago byo kuba umwana yakwibasirwa n’indwara zitandura mu bihe bizaza nka diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Iyo tugeze ku mubyeyi uko yonsa umwana bituma arushaho kugira urukundo kuri wa mwana. Konsa birinda umubyeyi kuba yakwibasirwa na kanseri y’ibere ndetse n’udusabo tw’intanga ngore.”

Dr. Regis Francois Cyiza agira inama ababyeyi ko bagomba kuzirikana ko konsa umwana neza, bimutegura kuzavamo umuntu ushikamye kandi ufite ubuzima buzira umuze mu bihe biri imbere.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − three =

Previous Post

Rutsiro: Imyaka ibaye 15 bari mu maganya nyamara bari babanje kubyinira ku rukoma

Next Post

Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje uko bakiriye kuba Perezida Kagame azakomeza kubabera Umugaba w’Ikirenga

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje uko bakiriye kuba Perezida Kagame azakomeza kubabera Umugaba w’Ikirenga

Centrafrique: Abasirikare b’u Rwanda bagaragaje uko bakiriye kuba Perezida Kagame azakomeza kubabera Umugaba w’Ikirenga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.