Tuesday, September 10, 2024

Rutsiro: Imyaka ibaye 15 bari mu maganya nyamara bari babanje kubyinira ku rukoma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko mu myaka 15 ishize bubakiwe ivomero ryagombaga kubaha amazi meza, ariko ko ritamaze kabiri kuko ryahise ripfa, none basubiye ku mazi yo mu bishanga.

Ni ikibazo kivugwa n’abaturage bo mu Midugudu y’Akagari ka Rukaragata irimo uwa Kagondero na Gahunga, bavuga ko bamaze imyaka igera muri 15 robine bari bubakiwe zigize ikibazo ku buryo zitakirangwamo amazi.

Nyirabasabose Jeannette ati “Tuvoma hano hasi kandi robine hano hepfo irahari n’indi muhiseho hano haruguru ariko nta mazi zigira.”

Aba baturage bavuga ko badahwema kugeza iki kibazo ku nzego z’ubuyobozi, ariko ko ntacyo zigikoraho, ahubwo ubu bakaba barasubiye ku mazi mabi y’ibishanga.

Nyiranshuti Beatrice ati “N’abayobozi turabibabwira bakabisaba inzego zo hejuru, Gahunga na Tagaza dukeneye robine, twasaba ubufasha bwo hejuru bukadufasha maze bukadukorera byibura isoko neza kugira ngo imvura nigwa, tureke kuvoma ibiziba.”

Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe avuga ko iki kibazo ari bwo akicyumva

Ati “Icyo kibazo nta muntu wakitugejejeho, ariko turakimenye tugiye kugikurikirana, ariko abaturage bakwiye kubona amazi.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC mu Karere ka Rutsiro, Emmanuel Mudacumura we avuga ko habayeho ikibazo cy’umuyoboro wagaburiraga amazi izi robine.

Ati “Hashize igihe kitari gito uwo muyoboro wubatswe maze bakoresha ibikoresho bidafite ubuziranenge, noneho uko bashyizemo amazi bigaturika, aho WASAC tuhagereye rero hari imiyoboro igera kuri 14 na wo urimo twatangije igikorwa cyo kuyisana.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uwo muyoboro wagezaga amazi meza ku baturage bo mu Kagari Rukaragata mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro nyuma ukaza kwangirika ngo ufite uburebure bwa kilometero imwe ariko ukazasanwa hamwe n’indi yose yo muri Rutsiro igera kuri 14.

Robine bari bubakiwe zimaze imyaka 15 zitazi uko amazi asa
Ubu baravoma ibiziba
Bavuga ko bibabaje

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts