Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya ubumenyi Abasirikare b’u Rwanda bakuye mu myitozo ihambaye bamazemo amezi 6

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Menya ubumenyi Abasirikare b’u Rwanda bakuye mu myitozo ihambaye bamazemo amezi 6
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwasoje imyitozo yisumbuyeho y’Abasirikare bari bamazemo amezi atandatu, irimo ubumenyi bwihariye mu byo kurasa, ubwo kuyobora urugamba ndetse no kurwanira mu kirere.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, cyayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Uyu muhango wabereye mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, aho aba basirikare bari bamaze amezi atandatu mu myitozo yisumbuyeho izwi nka ‘advanced infantry course’.

Muri iki gihe cy’amezi atandatu y’imyotozo, aba basirikare b’u Rwanda bahawe ubumenyi bunyuranye, burimo ubwo kurashisha imbunda za mudahusha (Marksmanship Skills), amayeri y’urugamba rwo ku butaka (Tactics), ubwo kuyobora no kugenzura urugamba n’abasirikare barurimo (Command and Control), ubwo kurwanisha umubiri (Martial Arts) ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanira mu kirere (Heliborne Operation).

Muri uyu muhango warimo kandi abandi basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, aba basirikare bamaze amezi atandatu muri iyi myitozo, bagaragaje bumwe mu bumenyi bahawe, burimo ubwo kurwana urugamba rwo ku butaka, ndetse no kurwana bakoresheje imbaraga z’umubiri.

Iki gikorwa cyayobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga
Abitwaye neza muri iyi myitozo bahembwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Uko byagendekeye umukozi w’Imana wasanzwe asengera mu rusengero rwari rwafunzwe

Next Post

Rutsiro: Imyaka ibaye 15 bari mu maganya nyamara bari babanje kubyinira ku rukoma

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Imyaka ibaye 15 bari mu maganya nyamara bari babanje kubyinira ku rukoma

Rutsiro: Imyaka ibaye 15 bari mu maganya nyamara bari babanje kubyinira ku rukoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.