Thursday, September 12, 2024

Menya ubumenyi Abasirikare b’u Rwanda bakuye mu myitozo ihambaye bamazemo amezi 6

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwasoje imyitozo yisumbuyeho y’Abasirikare bari bamazemo amezi atandatu, irimo ubumenyi bwihariye mu byo kurasa, ubwo kuyobora urugamba ndetse no kurwanira mu kirere.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, cyayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Uyu muhango wabereye mu kigo cy’imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, aho aba basirikare bari bamaze amezi atandatu mu myitozo yisumbuyeho izwi nka ‘advanced infantry course’.

Muri iki gihe cy’amezi atandatu y’imyotozo, aba basirikare b’u Rwanda bahawe ubumenyi bunyuranye, burimo ubwo kurashisha imbunda za mudahusha (Marksmanship Skills), amayeri y’urugamba rwo ku butaka (Tactics), ubwo kuyobora no kugenzura urugamba n’abasirikare barurimo (Command and Control), ubwo kurwanisha umubiri (Martial Arts) ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanira mu kirere (Heliborne Operation).

Muri uyu muhango warimo kandi abandi basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, aba basirikare bamaze amezi atandatu muri iyi myitozo, bagaragaje bumwe mu bumenyi bahawe, burimo ubwo kurwana urugamba rwo ku butaka, ndetse no kurwana bakoresheje imbaraga z’umubiri.

Iki gikorwa cyayobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Mubarakh Muganga
Abitwaye neza muri iyi myitozo bahembwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist