Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzego zigaragaza ko mu bituma urubyiruko rwugarizwa n’ubushomeri, harimo kuba hari abasohoka mu mashuri bafite ubumenyi bucagase, ndetse n’imyitwarire idahwitse iranga bamwe muri rwo nko kubatwa n’ubusinzi n’ibiyobyabwenge. Ngo hari n’abahabwa igishoro bakakinenezamo ntikimare kabiri.

Imibare iheruka yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare; yo mu kwezi k’Ugushyingo 2022; igaragaza ko ubushomeri mu Rwanda bwari ku rugero rwa 24.3%, ivuye kuri 18.1% bwariho muri Kamena 2022. Ni ukuvuga ko yiyongereho 6.2% mu mezi macye.

Izindi Nkuru

Iyi mibare kandi igaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rwugarijwe n’ubushomeri ku rugero rwa 29.7%.

Iyi mibare irazamuka mu gihe gahunda yatangiye muri 2017 yateganyaga ko muri 2024, u Rwanda rugomba kuba rwahanze imirimo mishya ingana na miliyoni 1.5.

Umukozi ushinzwe ihigangwa ry’imirimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Appolinaire Bizimana, agaruka kuri iyu ntego yari yihawe na Guverinoma y’u Rwanda, yagize ati “Tumaze guhanga irenga 2/3. Ni ukuvuga ko hasigaye 1/3. Kandi iyo turebye ingamba ziriho, tubona ko ntakabuza imirimo ingana na miliyoni imwe n’igice tuzayigeraho.”

Ugendeye kuri iyo mibare; bivuze ko mu myaka itandatu ishize habonetse imirimo mishya ingana na miliyoni imwe. Ubwo mu mezi atandatu asigaye bagomba guhanga imirimo ingana n’ibihumbi 500. Ukoze imibare, wasanga iyo mirimo itegerejwe mu mezi atandatu; barakoresheje imyaka itatu ngo bayigereho.

N’ubwo na yo yaboneka; ngo haracyari icyuho gikomeye cy’imirimo ku isoko.

Ati “Ukuri kwigaragaza ku isoko ry’umurimo, ntabwo twavuga ko imyanya iri ku isoko ihura n’abaza ku isoko ry’umurimo. Ntabwo twashyiramo ikimenyetso cya bihwanye.”

Umukozi ushinzwe ikurikiranabikorwa mu kigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Sano Alain Mungenzi, avuga ko kimwe mu bibazo bikiri mu itangwa ry’imirimo harimo no kuba ihari na yo itanwa mu buriganya.

Ati “Abatanga akazi ni abikorera ku giti cyabo,aho niho dusanga hakirimo icyuho. Iyo tugiye mu bibare yacu igaragaza inzego zigaragaramo ruswa; abikorera baza imbere. Wareba na serivisi irimo ruswa, usanga ari imitangire y’akazi. Ibyo birenga gusaba akazi bikajya no mu bindi bijyana n’umurimo, kuko hari kubona akazi no kukarambamo. Aho ni ho dusanga ruswa ishingiye ku gitsinda. Hari abantu batotezwa, bakwa ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo bazamurwe mu ntera. Iyo ukorera muri uwo mwuka bituma ejo cyangwa ejobundi utakaza akazi, ukamara igihe kinini uri umushomeri ku bwo kubura ako kazi.”

Usibye uko guhanga imirimo, urubyiruko ngo rusohoka mu mashuri rudafite ubumenyi bukenewe ku isoko, ndetse na bamwe bafite n’imyitwarire itabafasha kubona imirimo.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Urubyiruko ushinzwe iterambere ry’urubyiruko Solange Tetero ati “Turacyafite urugendo kugira ngo abantu barangiza amashuri babe bafite ubumenyi butuma akora akazi mu Rwanda akanagakora no hanze yarwo, kuko niba tuvuga ko imirimo mu Rwanda ari micye ku bantu bava mu mashuri, bakagombye kugira ubumenyi bwo gukora mu Bihugu byo mu miryango u Rwanda rurimo.”

Akomeza agira ati “Iyo tuganiriye n’abakoresha, tukababaza impamvu badakoresha urubyiruko; usibye n’ibyo twavugaga, batubwira ko hari n’impamvu zituruka ku rubyiruko. Usanga urubyiruko rufite imyitwarire itatuma uruha akazi nawe. Dufite urubyiruko rukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge cyane. Ukibaza uti ‘uyu muntu uwamuha akazi bwo yagashobora?”

Avuga kandi ko no muri gahunda zashyiriweho kuzamurahakomeza kugaragara abatazitwaramo neza.

Ati “Hari urubyiruko rwinshi rufashwa binyuze muri gahunda zitandukanye za Leta, hari n’abantu nka Minisiteri twagiye dufasha muri gahunda zitandukanye, ugasanga umuntu umuhaye nk’igishoro cya miliyoni eshanu; nyuma y’amezi nk’atatu cyangwa ane wajya kumusura ukamubura, wagenzura nko mu nzego z’ibanze ugasanga igishoro mwamuhaye yarakibyiniye cyangwa yakiguzemo akamodoka agendamo, aragonga yasinze; byose bigashira.  Hari n’urubyiruko duha imashini zo kudoda bari muri koperative, ariko wajya kubasura ugasanga bananiwe kumvikana hagati yabo, imashini zikagwa umugese.”

Gusa urwego rw’Uburezi rwo ruvuga ko hari abakoresha bashima imyitwarire y’abagiye barangiza mu mashuri, aho bakora.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi; ushinzwe isesengura rya politike y’uburezi, Rose Baguma ati “Hari ubushahashatsi tujya dukora mu mashuri makuru, za kaminuza na za TVT, ubuheruka bwakozwe muri 2019, bwakozwe mu Gihugu hose, twabajije abakoresha uko bishimira abakozi babo, batubwira ko ari ku rugero rwa 78%. Naho ku bijyanye n’ubumenyi n’ibyo bakora, byo byari kuri 79%.”

Iyo mibare ngo ibaha umukoro wo kongera ireme ry’uburezi, no kurihuza n’isoko ry’umurimo.

Ati “Turimo turavugurura za gahunda zitandukanye cyane cyane muri Kaminuza y’u Rwanda, kandi dukorana n’abo batanga akazi. Ntabwo ari inzego za leta gusa, ahubwo dukorana n’abikorera ku giti cyabo.”

Izi nzego zose zemeranya ko hakenewe gahunda ihamye ihuza imibare n’imirimo mishya n’ubwiyongere bw’abayikeneye, bikajyana no kongera ireme ry’uburezi kandi rigahuzwa n’imirimo igezweho ku isoko, nabyo bigaherekezwa no kurushaho kunoza imitangire y’akazi.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru