Andi makuru mashya ku Munyarwanda wahigishwaga uruhindu uherutse gufatwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Fulgence Kayishema ukekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, yatangiye gukorwaho iperereza na Guverinoma ya Malawi, ryo kumenya uburyo yabonye Pasiporo y’iki Gihugu.

Kayishema ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside mu yahoze ari Komini ya Kivumu, by’umwihariko mu kwica Abatutsi ibihumbi bibiri bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange, yafatiwe muri Afurika y’Epfo mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 24 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Nyuma y’umunsi umwe afashwe, uyu mugabo yahise agezwa imbere y’Urukiko rwa Bellville rw’i Cape Town kugira ngo aburane ku byo ashinjwa n’inzego z’iki Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ni ibyaha bishingiye ku mpapuro mpimbano n’uburiganya yakoresheje mu nzira zo kubona ubuhungiro, ndetse n’uburyo yagiye akoresha kugira ngo akore ingendo zamugejeje muri kiriya Gihugu yafatiwemo.

Guverinoma ya Malawi na yo yatangaje ko yatangiye iperereza ryo gucukumbura uburyo Kayishema Fulgence yabonye urwandiko rw’Inzira (Pasiporo) y’iki Gihugu, hagati y’imyaka ya 2017 na 2018, aho yakoresheje yitwa izina ry’irihimbano rya Positani Chikuse.

Byatangajwe na Minisitiri w’Imiturire muri Malawi, Kenneth Zikhale Ng’oma kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, wavuze ko uwahaye uriya mugabo Pasiporo, agomba kubiryozwa.

Yagize ati “Twarabikurikiranye kandi uwo ari we wese wamuhaye iyi Pasiporo, azagezwa imbere y’ubutabera. Turi gukosora amakosa yakozwe mu ikoranabuhanga.”

Minisitiri Ng’oma yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yanatanze impapuro zo guta muri yombi abantu 55 bari muri iki Gihugu cya Malawi, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, ndetse ko hatangiye ibikorwa byo kubashakisha hagendewe ku mazina yatanzwe.

Ati “Nubwo abo bantu ari Abanyarwanda ariko bashobora kuba barahinduye imyirondoro yabo kuko harimo bamwe bari mu bashakishwa cyane ku Isi. Turi gushaka isano baba bahuriyeho n’u Burundi kugira ngo dufate abo bantu bakekwaho kwica abarenga 2 000.”

Minisitiri Ng’oma yanahishuye kandi ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) yandikiye Guverinoma ya Malawi iyisaba kohereza abantu barenga 500 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru