U Rwanda rwegukanye Igikombe cy’Isi cyihariye rutsinze Brazil

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ikomoka mu Rwanda y’abatarengeje imyaka 11 yegukanye Igikombe cy’Isi cy’amakipe y’amarerero ya PSG, itsinze iya Brazil mu irushanwa ryaberaga mu Bufaransa.

Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 11 yatwaye iki gikombe cy’Isi cy’amakipe y’amarerero ya Paris Saint Germain, kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena 2023.

Izindi Nkuru

Uyu mukino aba bana b’u Rwanda bahuragamo n’abo muri Brazil iwabo w’umupira w’Amaguru, warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, hakiyambazwa Penaliti.

Ikipe y’Irerero rya PSG ryo mu Rwanda, yaje kwitwara neza muri penaliti, itsinda iyo muri Brazil penaliti 3-2, mu mukino waberaga kuri Sitade ya Parc de Princes.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryishimiye iyi ntsinzi y’Ikipe ikomoka mu Rwanda, mu butumwa bwaryo bwatambutse kuri Twitter, ryagize riti Ikipe yirerero rya PSG mu Rwanda yabatarenge imyaka 11 itwaye igikombe cy’isi cya PSG Academies nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe yirerero ya Brazil kuri Penaliti 3-2. Intsinzi bana bu Rwanda.

Mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG, cy’umwaka ushize, nabwo ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 13 yari yegukanye iki gikombe itsinze iya Brazil.

Abana b’u Rwanda bagaragaje ubuhanga bwihariye
Umukino urangiye byari ibyishimo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru