Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hahishuwe icyajyanye mu Burundi Umujenerali w’umutwe w’inyeshyamba wo muri Congo

radiotv10by radiotv10
22/04/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hahishuwe icyajyanye mu Burundi Umujenerali w’umutwe w’inyeshyamba wo muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwashyize hanze imikoranire y’umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo n’urwego rw’Imbonerakure rw’Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD), aho Umujenerali w’uyu mutwe wo muri Congo yagiriye uruzinduko mu Burundi, ajyanywe no kunoza umugambi.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, yavuze ko “muri Mutarama 2024, Lieutenant Général Padiri Bulenda, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Abavuye mu Gisirikare ‘Wazalendo’ yagiriye uruzinduko i Burundi, kubonana n’abayobozi b’itsinda ry’ Imbonerakure.”

Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko muri urwo ruzinduko, habayeho ubwumvikane hakanasinywa amasezerano yo kuba uyu mutwe w’Imbonerakure wo mu Burundi, wajya guha imyitozo umutwe wa Wazalendo uzwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu mahugurwa Imbonerakure zagombaga guha umutwe wa Wazalendo, harimo uburyo bwo kwihisha mu bihe by’urugamba, ndetse no gukoresha intwaro mu bwicanyi.

Bertrand Bisimwa yakomeje agira ati “Ubwo bwumvikane kandi, buteganya ko ubuyobozi bw’Imbonerakure buzatumiza umubare utazwi w’intwaro zizatangwa na Guverinoma ya Congo.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano yazamuye impaka mu Gisirikare cy’u Burundi aho hari impande zitayumvaga kimwe, ndetse ko ari na yo ntandaro y’urunturuntu rumaze iminsi ruvugwa mu Gisirikare cy’u Burundi.

Bertrand Bisimwa yavuze ko uwatanze amakuru, yavuze ko ibi bikorwa byo gutoza umutwe wa Wazalendo no gufatanya n’Imbonerakure, byari bigamije kurinda Umujyi wa Goma ndetse no kubohoza ibice byigaruriwe n’umutwe wa M23.

Mu ntangiro y’uyu mwaka wa 2024, ubutegetsi bw’u Burundi bwohereje muri Congo, Imbonerakure muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gufatanya n’abasirikare b’u Burundi bari boherejweyo.

Igisirikare cy’u Burundi kiri mu ngabo zifasha FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Congo Kinshasa kimaze iminsi gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Lieutenant Général Padiri Bulenda wa Wazalendo uvugwaho kuba yaragiriye uruzinduko mu Burundi
Umutwe w’Imbonerakure na wo wohereje abarwanyi muri Congo
Umutwe wa Wazalendo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eight =

Previous Post

Rusizi: Ibikekwa ku mwana w’umuyobozi byakekwaga ko yishwe akaza kuboneka yarambukiranyije Intara ebyiri

Next Post

Umunyamideri uzwi mu Rwanda n’umugabo we w’Umunya-Israel bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo
MU RWANDA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamideri uzwi mu Rwanda n’umugabo we w’Umunya-Israel bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye

Umunyamideri uzwi mu Rwanda n’umugabo we w’Umunya-Israel bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.