Hahishuwe icyajyanye mu Burundi Umujenerali w’umutwe w’inyeshyamba wo muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwashyize hanze imikoranire y’umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo n’urwego rw’Imbonerakure rw’Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD), aho Umujenerali w’uyu mutwe wo muri Congo yagiriye uruzinduko mu Burundi, ajyanywe no kunoza umugambi.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, yavuze ko “muri Mutarama 2024, Lieutenant Général Padiri Bulenda, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Abavuye mu Gisirikare ‘Wazalendo’ yagiriye uruzinduko i Burundi, kubonana n’abayobozi b’itsinda ry’ Imbonerakure.”

Izindi Nkuru

Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko muri urwo ruzinduko, habayeho ubwumvikane hakanasinywa amasezerano yo kuba uyu mutwe w’Imbonerakure wo mu Burundi, wajya guha imyitozo umutwe wa Wazalendo uzwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mu mahugurwa Imbonerakure zagombaga guha umutwe wa Wazalendo, harimo uburyo bwo kwihisha mu bihe by’urugamba, ndetse no gukoresha intwaro mu bwicanyi.

Bertrand Bisimwa yakomeje agira ati “Ubwo bwumvikane kandi, buteganya ko ubuyobozi bw’Imbonerakure buzatumiza umubare utazwi w’intwaro zizatangwa na Guverinoma ya Congo.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano yazamuye impaka mu Gisirikare cy’u Burundi aho hari impande zitayumvaga kimwe, ndetse ko ari na yo ntandaro y’urunturuntu rumaze iminsi ruvugwa mu Gisirikare cy’u Burundi.

Bertrand Bisimwa yavuze ko uwatanze amakuru, yavuze ko ibi bikorwa byo gutoza umutwe wa Wazalendo no gufatanya n’Imbonerakure, byari bigamije kurinda Umujyi wa Goma ndetse no kubohoza ibice byigaruriwe n’umutwe wa M23.

Mu ntangiro y’uyu mwaka wa 2024, ubutegetsi bw’u Burundi bwohereje muri Congo, Imbonerakure muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gufatanya n’abasirikare b’u Burundi bari boherejweyo.

Igisirikare cy’u Burundi kiri mu ngabo zifasha FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Congo Kinshasa kimaze iminsi gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Lieutenant Général Padiri Bulenda wa Wazalendo uvugwaho kuba yaragiriye uruzinduko mu Burundi
Umutwe w’Imbonerakure na wo wohereje abarwanyi muri Congo
Umutwe wa Wazalendo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru