Monday, September 9, 2024

Umunyamideri uzwi mu Rwanda n’umugabo we w’Umunya-Israel bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamideli usanzwe ari n’umushoramari, Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, n’umugabo we Shaul Hatzir; bahishuye uko urukundo rwabo rwatangiye, n’uburyo umwe yabonye undi akamubenguka, kuva ubwo bakinjira mu rukundo rwaje kubabanisha bakaba bamaranye imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo.

Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir ukomoka muri Israel, bamaze imyaka itatu basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo, dore ko basezeranye imbere y’amategeko muri 2021, bagasezerana mu itorere muri Gashyantare 2022.

Ubukwe bwa Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir bwabereye mu Rwanda nyuma y’imyaka ine bari bamaze bamenyanye, ndetse bakinjira mu munyenga w’urukundo.

Mu kiganiro batanze kuri YouTube Channel ya Isimbi ubwo basubizaga ibibazo babajijwe n’ababakurikira, bagarutse ku rugendo rw’urukundo rwabo rwatangiye muri 2018, ubwo bamenyaniraga muri Hoteli ya Radisson Blu ari na ho habereye ubukwe bwabo.

Shaul Hatzir wavugaga akubita agatwenge k’uburyo bamenyanye, yagize ati “Hari muri 2018 tariki 15 Mutarama, nari nagiriye inama muri Radisson Blu muri Convention Center, ndangije inama nza kukubona wicaye na we uri mu nama, aho uyisoreje, ndavuga nti ko mbona uyu muntu ari mwiza kandi nari numvise uvuga icyongereza, kuko nari ntarabona umukobwa mwiza by’agatangaza nkawe, ndavuga nti ‘kuki nakwitesha aya mahirwe, uwajya kumuvugisha.”

Akomeza agira ati “Naraje nkubaza izina, nakekaga ko uri Umunya-Ethiopia kubera uruhu rwawe rwari rwiza, aho ni ho twatangiriye kujya tuvugana.”

Umugabo wa Isimbi Model avuga ko yahise amusaba ko umunsi ukurikiyeho basangira ifunguro ry’umugoroba, akamwemerera, bagatangirira aho kwagura ubucuti.

Isimbi Model avuga ko urukundo rwabo rwaje gutera intambwe ishimishije ndetse tariki 04 Kanama 2018 bakaza gutangira kubana mu nzu imwe, ndetse bagatangira guteganyiriza umuryango wabo.

Muri Kamena 2019, basabanye ko bazashyingiranwa nk’umugore n’umugabo, mu mpera z’uwo mwaka, baza kujya gusura umuryango wa Shaul Hatzir muri Israel.

Ati “Muri 2020, Covid yahise iza, hanyuma muri 2021 tugura inzu yacu, ndetse turanasezerana, tujya mu Murenge, hanyuma muri 2022 dukora ubukwe bwo mu rusengero, tubukorera muri Radisson.”

Mu gusubiza ibi bibazo by’abantu, bavuze ko nubwo batarabasha kubyarana umwana, babyifuza, ariko ko bizagenwa n’Imana, ndetse ko bifuza kuzabyara abana babiri.

Basezeranye imbere y’amategeko muri 2021
Babanje gukora imihango yo gusaba no gukwa
Baririmbiwe na Masamba Intore
Nyuma basezeranye mu Itorero

Isimbi n’umugabo we bakunze kugaragara bagiye kurya ubuzima mu bice binyuranye ku Isi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts