Niger: Biraye mu mihanda n’umujinya mwinsha basaba ko ingabo za America zihambirizwa byihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu majyaruguru ya Niger, abaturage biraye mu mihanda, basaba ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za America ziri muri iki Gihugu zitaha byihuse, ndetse banihenura kuri iki Gihugu bakimenyesha ko nibagira ikibazo, u Burusiya buzabatabara.

Iyi myagaragambyo yabaye kuri iki Cyumweru, yitabiriwe n’abashyigikiye igisirikare cyafashe ubutegetsi umwaka ushize.

Izindi Nkuru

Uku kwigaragambya kuje nyuma y’iminsi ibiri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America itangaje ko yemeye gukura ingabo za yo mu Bihugu bya Sahel, nyuma y’uko Guverinoma iyobowe n’igisirikare i Niamey ifashe icyemezo cyo gusesa amasezerano yemerera ingabo z’Abanyamerika gukorera muri iki Gihugu.

America kandi yemeye gufunga ibirindiro byayo muri iki Gihigu yakoreragamo ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri Niger.

Abigaragambya bagaragaye bitwaje amabendera y’u Burusiya, bavuga ko ntakibazo cy’umutekano bazagira, kuko umubano wabo n’u Burusiya ukomeje gukomera, ndetse ko mu byumweru bishize abasirikare b’u Burusiya bageze muri iki Gihugu bazanye n’ibikoresho bya gisirikare bigezezwo bizabafasha guhangana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na Islamic State, ifite ibirindiro bishya mu gace ka Sahel kabarizwamo Ibihugu birimo na Niger.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru