Monday, September 9, 2024

Rusizi: Ibikekwa ku mwana w’umuyobozi byakekwaga ko yishwe akaza kuboneka yarambukiranyije Intara ebyiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi bashinjwe n’Umuyobozi w’uyu Mudugudu kwica umwana we bugacya aboneka mu Mujyi wa Kigali bikavugwa ko yari yacitse ababyeyi kubera kutitabwaho, barasaba guhanagurwaho icyasha bari bambitswe.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yari yabuze mu masaha y’umugoroba, aho ababyeyi be bakekago ko yiciwe mu gishanga kiri mu Kagari ka Gatsiro ndetse bagahita batangira gushakisha.

Umwe mu bashinjwaga ko bishe uyu mwana, yagize ati “Umugore yahamagaye umugabo amubwira ko umwana yabuze kandi ko ari kumva abantu bari kumukubitira mu gishanga. Bahise batangira gukomanga kuri buri rugo bavuga ko tugomba kubaha umwana wabo kuko ngo twamwishe tukamuhamba mu gishanga.”

Abashinjwaga kwica uyu mwana, bwacyeye bajyanwa kuri Polisi ari na ko bashungerewe n’abantu, bamwe bamaze no kubafata nk’abicanyi, icyakora ubwo bendaga kubazwa ni bwo amakuru yaturutse mu Mujyi wa Kigali ko umwana abonetse Nyabugogo.

Uwitwa Rwemamo Simon ati “Tukihagera Gitifu aravuga ngo mwa ngegera mwe mwishe umwana w’umuntu muke ko bitaza kumenyekana? Abaturage baradushungera bavuga ngo turareba nk’abicanyi koko.”

Mukandekezi Daphrose na we ati “Badukureho uru rubwa banaduhe n’impozamarira yo kugira ngo badushyireho urupfu rw’umuntu narangiza aboneke ari muzima.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Tuwonane, Sindikubwabo Theophile ari na we wari wabuze umwana bigatuma akeka ko yaba yishwe n’abaturanyi, avuga ko yari yabaketse kuko basanzwe bafitanye amakimbirane.

Ati “Ku bw’ibibazo dufitanye cyangwa se by’umwihariko, nabwiye uwitwa Nduwayo ngo uwaba yarankoreye ku mwana umuzane.”

Uyu mwana bivugwa ko yavuye iwabo mu ijoro akajya i Kigali acitse ababyeyi kubera kutamuha ibikoresho bihagije by’ishuri nk’uko bivugwa na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango.

Mukamusa Drocela ati “Ntabwo abona ibikoresho by’ishuri nk’ko bikwiye. Umwana wiga muri segonderi kuba twakumvako yigana ikayi imwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Igabire Joyeux avuga ko yamenye iby’ibura n’iboneka ry’uyu mwana akanenga kuba umuyobozi ashinja abantu urupfu rw’umuntu bataboneye umurambo.

Uyu Muyobozi w’Umudugudu unengwa n’abo ayobora banavuga ko batigeze bamutora, ahubwo ko bamushyiriweho n’ubuyobozi nyuma y’uko uwo bari baritoreye yeguye bikavugwa ko yegujwe n’Umurenge.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts