Ibyo wamenya ku kwagura Ibitaro bikomeye mu Rwanda bigiye gukuba gatatu ubushobozi bw’ababivurirwamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal burateganya kubyagura yaba mu nyubako ndetse na serivisi zihatangirwa, ku buryo mu myaka 25 iri imbere bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 600 babirwariramo bavuye ku 167.

Ni gahunda y’igihe kirere izakorwa kugeza mu mwaka wa 2050, yo kwagura ibi Bitaro ndetse na serivisi bitanga, zaba ari iz’ubuvuzi bwo kubaga ndetse n’ubundi buvuzi bwihariye.

Izindi Nkuru

Imwe muri serivisi ziza ku isonga mu zizagurwa, ni ishami rishinzwe ubuvuzi bw’indwara ya Cancer, buzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi rya radiotherapy.

Nanone kandi hazatangizwa ubuvuzi bwihariye mu kwita ku bagize impanuka ndetse n’izindi serivisi zo gutanga ubutabazi bwihuse.

Undi mushinga uteganywa muri ibi Bitaro, ni agashami kazaba gashinzwe kuvura indwara y’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (Stroke), kuvura uruti rw’umugongo ndetse n’ubuvuzi bw’imitsi, ndetse hakazanagurwa serivisi z’ubuvuzi bw’indwara z’umutima, hakaba serivisi zo kubaga umutima ndetse na operasiyo zikorwa ku magufwa.

Ibi Bitaro kandi bizanatangiza uburyo bugezweho bwo kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga nk’irya Robot ndetse no kubaga hasatuwe umwanya muto cyane, ndetse n’izindi serivisi zo kubaga zigezweho zirimo izo guhindura ibice by’umubiri bizwi nka plastic surgery. Mu buvuzi bwa Cancer, hazashyirwamo ikoranabuhanga rikomeye ririmo iryo gusuzuma rizwi nka PET scan.

Umubare w’abarwayi bashobora kuvurirwa muri ibi Bitaro bahacumbikiwe, uzagera kuri 600 hatabariwemo abazaba bari kwitabwaho mu buryo bwihariye.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ibi Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, nta serivisi n’imwe izagirwaho ingaruka n’iyagurwa ry’ibi bitaro na serivisi zabyo, ahubwo “Ibitaro bizakomeza gukora nk’uko bisanzwe.”

Biteganyijwe ko ibikorwa byo gutangira kubaka igice cya mbere mu buryo bwo kwagura ibi Bitaro, bizatangira muri Nyakanga uyu mwaka.

Ubuyobozi bw’ibi Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, buherutse guhura bwa mbere n’Ibigo by’ubwubatsi byifuza kuzahatanira isoko ryo kwagura ibi Bitaro, bagirana inama yari igamije kubereka uyu mushinga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru