Hagaragajwe uko Nyabarongo yuzuye igatuma umuhanda Muhanga-Ngororero utaba nyabagendwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo nyuma y’uko umugezi wa Nyabarongo wuzuye ukamena amazi muri uyu muhanda akawufunga.

Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, mu butumwa bwatangajwe n’uru rwego, rivuga ibyerecyeye uyu muhanda wafunzwe n’amazi menshi yatewe n’umugezi wa Nyabarongo wuzuye.

Izindi Nkuru

Polisi y’u Rwanda yagize iyi “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, ubu umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunze by’agateganyo.”

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kugira inama abifuza kwerecyeza mu cyerekezo cyageraga mu bice bakoresheje uyu muhanda gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikomeza gukora ibishoboka kugira ngo uyu muhanda wongere kuba nyabagendwa, kandi ko iza kubitangaza kugira ngo abawukoresha bongere kuwukoresha.

Mu bice byerecyeza mu Ntara y’Iburengerazuba, hakomeje kuba ibibazo nk’ibi by’imihanda ifungwa by’agateganyo birimo inkangu ziterwa n’imvura nyinshi ikamanura imisozi ikagwa mu mihanda.

Mu cyumweru gishize, umuhanda umuhanda Nyungwe- Nyamasheke na wo wari wabaye ufunzwe by’agateganyo kubera inkangu yari yatewe n’imvura nyinshi yabereye ahitwa Kitabi.

Umuhanda wuzuye amazi yatewe n’umwuzure wa Nyabarongo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru