Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje impamvu zikunze gutangwa n’abayobozi ba DRC banga kwitabira inama zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu Gihugu cyabo, zirimo nko kuba hari uwo byigeze kuvugwa ko ubwo yitabiraga inama hifashishijwe ikoranabuhanga, yanyuze ku murongo (Link) utari wo.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yanyuije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.
Agaruka ku nama zititabiriwe n’abayobozi, Olivier Nduhungire yavuze ko nk’inama yo ku ya 29 Mutarama 2025 yo ku rwego rw’Abaminisitiri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, uwagombaga guhagarira DRC atayitabiriye.
Ati “Ikintu cyagombaga kwigwaho, byari ibibazo byo muri DRC ariko Minisitiri umwe gusa utarayitabiriye ni uwa DRC. Impamvu yatanzwe ni uko Minisitiri wa DRC ushinzwe Ububanyi bw’akarere wari wabanje kwemera ko azitabira, yakoresheje umurongo (link) w’ikoranabuhanga utari wo.”
Yavuze ko nanone inama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yo ku ya 08 Gashyantare yahuje Abaminisitiri bo mu Miryango ya EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania na yo yigaga ku bibazo bya Congo, na yo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner atayitabiriye ahubwo hakoherezwa ambasaderi.
Ati “Abaminisitiri 12 bafashe ingendo berecyeza aho inama yabereye kuyitabira, ariko DRC ari na cyo Gihugu cyanigwagaho, cyahagarariwe na Ambasaderi.”
Minisitiri yavuze ko ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, atitabiraga iyi nama, Ambasaderi w’iki Gihugu muri Botswana, yavuze ko Minisitiri ari mu nzira aza “ariko nyuma y’isaha imwe, yahinduye imvugo, avuga ko habayeho ibibazo bya tekiniki by’indege yari kumuzana.”
Ati “Ariko turabizi neza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC ahora i Burayi yagiye gusabira ibihano u Rwanda.”
Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko nta handi hazava ibisubizo by’ibibazo by’Abanyafurika, atari muri bo ubwabo, aho kuba hari Ibihugu byumva ko ibisubizo bizava mu Bihugu by’i Burayi, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner aherutse kujya mu Bihugu nk’u Budage, u Bubiligi no mu Bwongereza gusabira u Rwanda ibihano ku bibazo bya DRC.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjdgCO8WIAAXEr_.jpeg?resize=1024%2C684&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/GjdgCSmXEAA9R4z.jpeg?resize=1024%2C856&ssl=1)
RADIOTV10