Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hahishuwe impamvu z’urwitwazo z’abayobozi ba Congo zo kutitabira inama zirimo n’izo bihita byumvikana

radiotv10by radiotv10
11/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hahishuwe impamvu z’urwitwazo z’abayobozi ba Congo zo kutitabira inama zirimo n’izo bihita byumvikana
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje impamvu zikunze gutangwa n’abayobozi ba DRC banga kwitabira inama zo gushaka umuti w’ibibazo biri mu Gihugu cyabo, zirimo nko kuba hari uwo byigeze kuvugwa ko ubwo yitabiraga inama hifashishijwe ikoranabuhanga, yanyuze ku murongo (Link) utari wo.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yanyuije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu gitondo cyo kuri wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.

Agaruka ku nama zititabiriwe n’abayobozi, Olivier Nduhungire yavuze ko nk’inama yo ku ya 29 Mutarama 2025 yo ku rwego rw’Abaminisitiri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, uwagombaga guhagarira DRC atayitabiriye.

Ati “Ikintu cyagombaga kwigwaho, byari ibibazo byo muri DRC ariko Minisitiri umwe gusa utarayitabiriye ni uwa DRC. Impamvu yatanzwe ni uko Minisitiri wa DRC ushinzwe Ububanyi bw’akarere wari wabanje kwemera ko azitabira, yakoresheje umurongo (link) w’ikoranabuhanga utari wo.”

Yavuze ko nanone inama yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yo ku ya 08 Gashyantare yahuje Abaminisitiri bo mu Miryango ya EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania na yo yigaga ku bibazo bya Congo, na yo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner atayitabiriye ahubwo hakoherezwa ambasaderi.

Ati “Abaminisitiri 12 bafashe ingendo berecyeza aho inama yabereye kuyitabira, ariko DRC ari na cyo Gihugu cyanigwagaho, cyahagarariwe na Ambasaderi.”

Minisitiri yavuze ko ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, atitabiraga iyi nama, Ambasaderi w’iki Gihugu muri Botswana, yavuze ko Minisitiri ari mu nzira aza “ariko nyuma y’isaha imwe, yahinduye imvugo, avuga ko habayeho ibibazo bya tekiniki by’indege yari kumuzana.”

Ati “Ariko turabizi neza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC ahora i Burayi yagiye gusabira ibihano u Rwanda.”

Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko nta handi hazava ibisubizo by’ibibazo by’Abanyafurika, atari muri bo ubwabo, aho kuba hari Ibihugu byumva ko ibisubizo bizava mu Bihugu by’i Burayi, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner aherutse kujya mu Bihugu nk’u Budage, u Bubiligi no mu Bwongereza gusabira u Rwanda ibihano ku bibazo bya DRC.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje impamvu zitangwa n’abayobozi bo muri Congo
Hari inama zititabirwa bikavugwa ko habaye ikibazo cy’indege

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

M23 yaciye amarenga yo gufata undi Mujyi uzwi muri Congo

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zashyizwe mu misoro n’uko yongerewe

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zashyizwe mu misoro n’uko yongerewe

Iby’ingenzi wamenya ku mpinduka zashyizwe mu misoro n’uko yongerewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.