Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hahishuwe ko umuherwe Roman Abramovich ashobora kuba yararogewe mu biganiro bya Russia&Ukraine

radiotv10by radiotv10
29/03/2022
in MU RWANDA
0
Hahishuwe ko umuherwe Roman Abramovich ashobora kuba yararogewe mu biganiro bya Russia&Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Bwa mbere hatangajwe amakuru y’uko Umuherwe Roman Abramovich akaba na nyiri Chelsea FC, ashobora kuba yararogewe mu biganiro by’imishyikirano byahuje intumwa z’u Burusiya na Ukraine, bikavugwa ko we n’izindi ntumwa ebyiri za Ukraine zishobora kuba zarahawe uburozi bw’ikinyabutabire cy’ubumara kitazwi.

Igitangazamakuru Bellingcat gikora inkuru zicukumbuye cyatangaje bwa mbere aya makuru, cyavuze ko ubu gishobora kwemeza ko intumwa eshatu mu zitabiriye ibiganiro byabaye mu ijoro rya tariki 03 n’ 04 Werurwe 2022 zagaragaje ibimenyetso byo kuba zararozwe.

Batatu muri aba bavugwaho ko bashobora kuba bararozwe, barimo umunyemari w’Umurusiya, Roman Abramovich.

Ubwo Roman Abramovich yavaga muri ibi biganiro, yatangiye kumva atameze neza ndetse atangira kutabona neza, amaso ye atangira gutukura ari na ko uruhu rwe rutangira kugira ibibazo byo kumagara no kuvuvuka.

N’abandi babiri bo ku ruhande rwa Ukraine barimo Intumwa ya rubanda Rustem Umerov na bo bagize ibibazo nk’ibi, nyuma biza gukekwa ko byaba byaratewe n’uburozi bashobora kuba baraherewe muri ibi biganiro.

Aba bose ku munsi wakurikiye uw’ibiganiro, bahise boherezwa muri Poland nyuma baza kujyanwa muri Istanbul kuvurirwayo.

Inyandiko ya Bellingcat igira iti “Abagabo batatu bagize ibimenyetso by’uburwayi nyamara icyo gihe barariye chocolat bakanywa n’amazi mbere y’uko bagira ibyo bimenyetso. Undi muntu wa kane mu bari muri iryo tsinda we ntiyagize ibimenyetso.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko hashingiwe ku bizamini byafashwe aba bagabo ndetse n’ibyemezo by’impuguke, bigaragaza ko ibyo bimemyetso bikunze kuba ku bantu bahawe uburozi bw’ikinyabutabire kirimbuzi kitatangajwe.

Hari amakuru avuga ko ubwo burozi bushobora kuba bwaratanzwe n’Abarusiya batifuzaga ko ibiganiro bikomeza icyakora abahanga mu by’ibinyabutabire bakavuga ko uburozi bushobora kuba bwarahawe aba bantu butari ubwo kubica ahubwo bwari ubwo guca igikuba.

Ikinyamakuru Bellingcat cyo cyamaze kwemeza ko byari uburozi, mu gihe umutegetsi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America yabwiye Ibiro Ntaramakru by’Abongereza Reuters ko ibibazo byabaye kuri bariya bantu, nta kimenyetso cyerekana ko ari uburozi ahubwo ko byatewe n’impamvu z’ikirere.

 

Roman Abramovich yabujijwe kugira icyo ahabwa ngo agishyira mu kanwa

Uyu muherwe uri kwitabira ibiganiro bihuza u Burusiya na Ukraine ku mpamvu zitazwi, gusaba bikaba bivugwa ko afite umuhate wo guhagarika intambara n’umwiryane uri hagati y’ibi Bihugu byombi, yanitabiriye ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri.

Amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga z’Ibitangazamakuru mpuzamahanga, agaragaza Roman Abramovich yicaye ahantu hitaruye abandi.

Daily Mail itangaza ko Roman Abramovich ndetse n’intumwa za Ukraine, babujijwe kugira icyo bakoza mu kanwa bagiherewe muri ibi biganiro cyangwa kugira icyo bakoraho.

Intuma za Ukraine zahawe amacupa y’amazi afunze ndetse n’ibirahure bifunze baza kunywera muri ibi biganiro.

Uyu muburo kandi wanatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba wabagiriye inama agira ati “Ndabagirana yo kujya mu biganiro mukirinda kugira icyo murya cyangwa munywa cyangwa mukoraho.”

Amakuru aturuka ahari kubera ibi biganiro, avuga ko byatangiranye umwuka ukonje kuko nta muntu waramukije undi ngo amukore mu kiganza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − two =

Previous Post

U Rwanda rwanyomoje amakuru ashinja RDF kuba inyuma y’abagabye ibitero muri DRC

Next Post

Bidasubirwaho DRCongo yamaze kuba Umunyamuryango wa EAC, Abakuru b’Ibihugu bayihaye ikaze

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bidasubirwaho DRCongo yamaze kuba Umunyamuryango wa EAC, Abakuru b’Ibihugu bayihaye ikaze

Bidasubirwaho DRCongo yamaze kuba Umunyamuryango wa EAC, Abakuru b'Ibihugu bayihaye ikaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.