Hahishuwe ko umuherwe Roman Abramovich ashobora kuba yararogewe mu biganiro bya Russia&Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bwa mbere hatangajwe amakuru y’uko Umuherwe Roman Abramovich akaba na nyiri Chelsea FC, ashobora kuba yararogewe mu biganiro by’imishyikirano byahuje intumwa z’u Burusiya na Ukraine, bikavugwa ko we n’izindi ntumwa ebyiri za Ukraine zishobora kuba zarahawe uburozi bw’ikinyabutabire cy’ubumara kitazwi.

Igitangazamakuru Bellingcat gikora inkuru zicukumbuye cyatangaje bwa mbere aya makuru, cyavuze ko ubu gishobora kwemeza ko intumwa eshatu mu zitabiriye ibiganiro byabaye mu ijoro rya tariki 03 n’ 04 Werurwe 2022 zagaragaje ibimenyetso byo kuba zararozwe.

Izindi Nkuru

Batatu muri aba bavugwaho ko bashobora kuba bararozwe, barimo umunyemari w’Umurusiya, Roman Abramovich.

Ubwo Roman Abramovich yavaga muri ibi biganiro, yatangiye kumva atameze neza ndetse atangira kutabona neza, amaso ye atangira gutukura ari na ko uruhu rwe rutangira kugira ibibazo byo kumagara no kuvuvuka.

N’abandi babiri bo ku ruhande rwa Ukraine barimo Intumwa ya rubanda Rustem Umerov na bo bagize ibibazo nk’ibi, nyuma biza gukekwa ko byaba byaratewe n’uburozi bashobora kuba baraherewe muri ibi biganiro.

Aba bose ku munsi wakurikiye uw’ibiganiro, bahise boherezwa muri Poland nyuma baza kujyanwa muri Istanbul kuvurirwayo.

Inyandiko ya Bellingcat igira iti “Abagabo batatu bagize ibimenyetso by’uburwayi nyamara icyo gihe barariye chocolat bakanywa n’amazi mbere y’uko bagira ibyo bimenyetso. Undi muntu wa kane mu bari muri iryo tsinda we ntiyagize ibimenyetso.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko hashingiwe ku bizamini byafashwe aba bagabo ndetse n’ibyemezo by’impuguke, bigaragaza ko ibyo bimemyetso bikunze kuba ku bantu bahawe uburozi bw’ikinyabutabire kirimbuzi kitatangajwe.

Hari amakuru avuga ko ubwo burozi bushobora kuba bwaratanzwe n’Abarusiya batifuzaga ko ibiganiro bikomeza icyakora abahanga mu by’ibinyabutabire bakavuga ko uburozi bushobora kuba bwarahawe aba bantu butari ubwo kubica ahubwo bwari ubwo guca igikuba.

Ikinyamakuru Bellingcat cyo cyamaze kwemeza ko byari uburozi, mu gihe umutegetsi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America yabwiye Ibiro Ntaramakru by’Abongereza Reuters ko ibibazo byabaye kuri bariya bantu, nta kimenyetso cyerekana ko ari uburozi ahubwo ko byatewe n’impamvu z’ikirere.

 

Roman Abramovich yabujijwe kugira icyo ahabwa ngo agishyira mu kanwa

Uyu muherwe uri kwitabira ibiganiro bihuza u Burusiya na Ukraine ku mpamvu zitazwi, gusaba bikaba bivugwa ko afite umuhate wo guhagarika intambara n’umwiryane uri hagati y’ibi Bihugu byombi, yanitabiriye ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri.

Amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga z’Ibitangazamakuru mpuzamahanga, agaragaza Roman Abramovich yicaye ahantu hitaruye abandi.

Daily Mail itangaza ko Roman Abramovich ndetse n’intumwa za Ukraine, babujijwe kugira icyo bakoza mu kanwa bagiherewe muri ibi biganiro cyangwa kugira icyo bakoraho.

Intuma za Ukraine zahawe amacupa y’amazi afunze ndetse n’ibirahure bifunze baza kunywera muri ibi biganiro.

Uyu muburo kandi wanatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba wabagiriye inama agira ati “Ndabagirana yo kujya mu biganiro mukirinda kugira icyo murya cyangwa munywa cyangwa mukoraho.”

Amakuru aturuka ahari kubera ibi biganiro, avuga ko byatangiranye umwuka ukonje kuko nta muntu waramukije undi ngo amukore mu kiganza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru