• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hahishuwe uburyo Imbwa ya Perezida Biden yateje impagarara mu Bajepe bamurinda

radiotv10by radiotv10
24/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UDUSHYA
0
Hahishuwe uburyo Imbwa ya Perezida Biden yateje impagarara mu Bajepe bamurinda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Ibanga rushinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, rwatangaje ko imbwa ya Perezida Joe Biden yariye abasirikare b’uru rwego inshuro nibura 24.

Uru rwego ruzwi nka Scret Service ruvuga ko iyi mbwa yo mu bwoko bwa German Shepherd, yateye ikikango mu barinda umutekano wa Perezida.

Umwe mu basirikare bo hejuru muri Secret Service yavuze ko uku kurumwa n’imbwa ya Perezida Biden, byatumye uru rwego ruhindura imikorere yarwo aho yagiriye inama Abajepe bagenzi be “kujya bagendera kure iyi mbwa.”

Uyu muburo watanzwe mu mezi macye mbere y’uko iyi mbwa ikurwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu bizwi nka White House.

Secret Service yatangaje aya makuru hagendewe ku itegeko ry’ubwisanzure bwo kubona amakuru ndetse bitangazwa kuri interineti.

Aya makuru kandi yatangajwe hagendewe ku kurindira umutekano abajepe, ndetse n’amayeri bakoresha mu bikorwa byabo.

Izi nyandiko zigaragaza ko habayeho impanuka 24 z’iyi mbwa yagiye iruma abantu, hagati y’Ukwakira 2022 na Nyakanga 2023, aho iyi mbwa yagiye iruma abarimo abajepe ku bice bitandukanye by’umubiri nko ku ntugu, ku maboko no ku bikanu.

Gusa izi nyandiko ntizitomora byimbitse niba uku kurumwa n’iyi mbwa kwabayeho byarakorewe Abajepe gusa cyangwa abandi bakozi bo muri White House cyangwa mu kigo cya David giherereye muri Maryland.

Iyo mbwa y’umuryango wa Biden, yaje gukurwa muri White mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize nyuma y’icyumweru irumye bikomeye umu-Secret Service waje kujyanwa mu bitaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Menya icyemezo cya Leta cyateye impungenge urwego rukuru mu bukungu bw’u Rwanda n’icyo rucyifuzaho

Next Post

BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe

BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.