Haje ibindi bihembo by’amafaranga bizegukanwa n’abakoresha MobileMoney birimo icya 5.000.000Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sosiyete y’Itumanaho n’ikoranabuhanga ya MTN Rwanda ishami ryayo rya Mobile Money Rwanda Ltd ku bufatanye na Banki ya NCBA, bazanye ubukanguramba bwiswe ‘TubiriMo’ bwo gushishikariza abantu kwizigamira bakoresheje MoKash, aho hateganyijwe ibihemo, birimo igihembo nyamukuru cya miliyoni 5 Frw.

Ni ubukungurambaga bugamije gukomeza kuzamura umuco wo kwizigamira no kubikuza ndetse no kwaka inguzanyo, hagamijwe kwiteza imbere, nk’imwe mu ntego ya MoKash.

Izindi Nkuru

Muri ubu bukangurambaga bwiswe ‘TubiriMo’, hateganyijwemo ibihembo bya buri cyumweru ndetse n’ibya buri kwezi, bizagera ku bakiliya 25.

Muri aba bakiliya 25 bazahabwa ibihembo, hari cumi na batanu (15) basanzwe bakoresha MoKash mu buryo bwo kubitsa no kwiguriza, ndetse n’abandi 10 bazaba ari bashya muri iyi gahunda bazagaragaza uburyo bwo kubitsa ku gipimo cyo hejuru.

Igihembo nyamukuru kizatangwa ku kwezi kwa mbere ku mukiliya uzaba yarakoresheje serivisi zo kubitsa no kwiguriza ku gipimo cyo hejuru, azahembwa miliyoni eshatu (3 000 000 Frw) mu gihe ubwo hazaba hasozwa ubu bukangurambaga, umukiliya uzaba yarakoreshe izi serivisi kurusha abandi, azahabwa igihembo nyamukuru cya miliyoni eshanu (5 000 000 Frw).

Ubu kwinjira muri gahunda ya MoKash bagendeye kuri ubu bukangurambaga, bakanda *182*13# ubundi bagakurikiza amabwiriza, naho abasanzwe bakoresha Mobile Money bo bakanga *182*5#.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited, Chantal Kagame, yavuze ko bishimiye gutangiza ubu bukangurambaga bwa ‘TubiriMo’ no kuzaha ibihembo abakiliya bazaba barakoresheje MoKash cyane.

Ati “Tubirimo ni intego yo kugaragaza ko bishoboka. Yaba ari ubucuruzi ushaka gutangiza, cyangwa wifuza kugura ikibanza, ushobora kubigeraho ubitsa ukanabikuza hamwe na MoKash.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri ubu bukangurambaga bugamije gushimangira intego yacu yo guha ubushobozi abakiliya bacu bakabasha kubona inguzanyo ihendutse, ndetse no kuzana ibisubizo byo kubitsa kugira ngo bagere ku ntego zabo.”

Abazatsinda yaba ari aba buri cyumweru ndetse no ku kwezi, bazajya bahamagarwa na Sosiyete ya MoMo Rwanda kuri nimero ya 0784000000.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda Lina M. Higiro, yavuze ko iyi Banki na yo yishimiye kugira uruhare muri ubu bukangurambaga bwa ‘TubiriMo’, bugamije gukomeza gufasha abaturage kwiteza imbere babasha kubona ubushobozi bwo kuba babona ibyo bakora.

Ati “Hamwe na TubiriMo, tuzafungurira amahirwe abakiliya bacu azatuma bakabya inzozi zabo. Muze tubane muri uru rugendo rwo kuzamura ubukungu binyuze mu nguzanyo zihendutse ndetse no guhanga udushya muri gahunda yo kwizigamira.”

MoKash isanzwe ari uburyo bukora nka Banki bwa MTN Mobile Money bwaje guha ibisubizo abakiliya ba Mobile Money kugira ngo bajye babona inguzanyo y’amafaranga bifuza mu gihe bayakeneye byihuse, aho uko umuntu agenda arushaho kubitsa, ari na ko inguzanyo yemererwa yiyongera.

MTN Mobile Money izanye ibindi byishimo mu Baturarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru