Abagenzi babiri bari baturutse mu Rwanda, batumye Gari ya Moshi ihagarikwa ikubagahu mu Budage ubwo bakekaga ko umwe muri bo yaba afite indwara ya Marburg, byaje kugaragara ko ntayo barwaye nyuma yo gusuzumwa.
Aba bagenzi babiri barimo Umunyeshuri w’Umudage wari kumwe n’umukunzi we bari baturutse mu Rwanda ndetse bivugwa ko uwo munyeshuri yanahuye n’umwe mu barwayi b’iki cyorezo cya Marburg.
Ubwo bari muri Gari ya Moshi yavaga Frankfurt yerecyeza muri Hamburg, umwe muri aba bagenzi babiri bari bakoreye ingendo mu Rwanda, yagaragaje ibimenyetso birimo inkorora, byatumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya ndetse abangenzi bagera muri 200 bakurwamo, naho aba babiri bahita berecyezwa mu Bitaro bya Kaminuza ‘University Hospital Hamburg-Eppendorf’
Igitangazamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage cyatangaje ko nyuma yuko ibi bibaye, ibisubizo by’ibizamini byakorewe aba bantu babiri, byagaragaje ko nta bwandu bwa Marburg bafite, ndetse bituma n’abagenzi 200 bari batangiye gukurikiranwa, batajya mu kaga bemererwa gukomeza kwidegembya.
Gusa uyu munyeshuri wari waketsweho iki cyorezo, we azakomeza kuguma mu kato muri University Hospital Hamburg-Eppendorf mu minsi micye kugira ngo akomeze akorerwa isuzuma n’abaganga, abone na we kwemererwa kwidegembya.
Kimwe n’uwo bari kumwe, na we azakomeza gukurikiranwa n’abaganga, kugira ngo bizere neza ko bataba bafite ubwandu bw’iki cyorezo.
Indwara ya Marburg irangwa n’umuriro ukabije, isanzwe igaragara hagati y’iminsi ibiri na 21 nyuma yuko Virus iyitera na yo yitwa Marburg igeze mu mubiri.
Kugeza ubu iki cyorezo kimaze kugaragara ku bantu 37 mu Rwanda, kikaba kimaze guhitanamo 11, mu gihe abagera kuri batanu, byemejwe ko bamaze kugikira.
RADIOTV10