Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hakurikiyeho iki nyuma yuko babiri baturutse mu Rwanda bikanzweho Marburg mu Budage bigateza igikuba?

radiotv10by radiotv10
04/10/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hakurikiyeho iki nyuma yuko babiri baturutse mu Rwanda bikanzweho Marburg mu Budage bigateza igikuba?
Share on FacebookShare on Twitter

Abagenzi babiri bari baturutse mu Rwanda, batumye Gari ya Moshi ihagarikwa ikubagahu mu Budage ubwo bakekaga ko umwe muri bo yaba afite indwara ya Marburg, byaje kugaragara ko ntayo barwaye nyuma yo gusuzumwa.

Aba bagenzi babiri barimo Umunyeshuri w’Umudage wari kumwe n’umukunzi we bari baturutse mu Rwanda ndetse bivugwa ko uwo munyeshuri yanahuye n’umwe mu barwayi b’iki cyorezo cya Marburg.

Ubwo bari muri Gari ya Moshi yavaga Frankfurt yerecyeza muri Hamburg, umwe muri aba bagenzi babiri bari bakoreye ingendo mu Rwanda, yagaragaje ibimenyetso birimo inkorora, byatumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya ndetse abangenzi bagera muri 200 bakurwamo, naho aba babiri bahita berecyezwa mu Bitaro bya Kaminuza ‘University Hospital Hamburg-Eppendorf’

Igitangazamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage cyatangaje ko nyuma yuko ibi bibaye, ibisubizo by’ibizamini byakorewe aba bantu babiri, byagaragaje ko nta bwandu bwa Marburg bafite, ndetse bituma n’abagenzi 200 bari batangiye gukurikiranwa, batajya mu kaga bemererwa gukomeza kwidegembya.

Gusa uyu munyeshuri wari waketsweho iki cyorezo, we azakomeza kuguma mu kato muri University Hospital Hamburg-Eppendorf mu minsi micye kugira ngo akomeze akorerwa isuzuma n’abaganga, abone na we kwemererwa kwidegembya.

Kimwe n’uwo bari kumwe, na we azakomeza gukurikiranwa n’abaganga, kugira ngo bizere neza ko bataba bafite ubwandu bw’iki cyorezo.

Indwara ya Marburg irangwa n’umuriro ukabije, isanzwe igaragara hagati y’iminsi ibiri na 21 nyuma yuko Virus iyitera na yo yitwa Marburg igeze mu mubiri.

Kugeza ubu iki cyorezo kimaze kugaragara ku bantu 37 mu Rwanda, kikaba kimaze guhitanamo 11, mu gihe abagera kuri batanu, byemejwe ko bamaze kugikira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Menya ingamba zo kwirinda Marburg zashyiriweho ibikorwa birimo ibyakira abakiliya n’inama

Next Post

Amavubi U20 yahagurukanye morale i Kigali yerecyeza muri Tanzania muri CECAFA (AMAFOTO)

Related Posts

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

IZIHERUKA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare
AMAHANGA

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi U20 yahagurukanye morale i Kigali yerecyeza muri Tanzania muri CECAFA (AMAFOTO)

Amavubi U20 yahagurukanye morale i Kigali yerecyeza muri Tanzania muri CECAFA (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.