Hamenyekana ikigiye gukorwa na Congo nyuma yuko Bemba asuye uruganda rukora intwaro zirimo n’ibifaru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba yasuye uruganda rukora imbunda rwo muri Indonesia ruri mu zikomeye ku Isi, hahita hanamenyekana ko Guverinoma ya Congo igiye kugura intwaro ziremereye.

Jean-Pierre Bemba yatangiye uruzinduko muri Indonesia kuri wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, aho yahise anasura ibikorwa binyuranye birimo uru ruganda rukora imbunda ruza ku mwanya wa karindwi ku Mugabane wa Asia, rukaba urwa 20 ku Isi.

Izindi Nkuru

Ni uruzinduko bivugwa ko rugamije kongerera ingufu igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Uyu muyobozi muri Guverinoma ya Congo, wari kumwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Indonesia ubwo basuraga uru ruganda, bamweretse imbunda n’izindi ntwaro zitunganywa n’uru ruganda, banamusobanurira imikorere yazo n’iy’uru ruganda.

Uru ruzinduko rwa Jean-Pierre Bemba rubaye mu gihe Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu bibazo by’umutekano mucye, byumwihariko kikaba kiri no mu ntambara yo guhangana n’umutwe wa M23.

Jean-Pierre Bemba yanahuye kandi na Minisitiri w’Umutekano muri Indonesia, Prabowo Subianto, banaganira ku bijyanye no kugura intwaro.

Minisitiri w’Umutekano muri Indonesia, Prabowo Subianto yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifuza kugura intwaro zirimo indege zo mu bwoko bwa CN 235 na N-219.

Prabowo Subianto yatangaje kandi ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Indonesia, zisanganywe imikoranire irimo iyo kugura intwaro.

Yagaragarijwe imikorere ya zimwe mu mbunda
Na we yagerageje zimwe muri zo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru