AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yageze i Rubavu ahashegeshwe n’ibiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasura abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rubavu, barimo abo byasenye ubu bakaba barashakiwe aho baba bacumbikiwe.

Ni uruzinduko akora kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, mu Karere ka Rubavu, aho bitaganyijwe ko asura n’abaturage bacumbikiwe kuri Site ya Nyemeramihigo iherereye mu Murenge wa Rebero mu Karere ka Rubavu.

Izindi Nkuru

Aba baturage, ni bamwe mu bashegeshwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku ya 02 rishyira ku ya 03 Gicurasi 2023, byibasiye Intara y’Iburengerazuba.

Akarere ka Rubavu kagiye gusurwa n’Umukuru w’Igihugu, ni kamwe mu twibasiwe cyane, dore ko kari no mu twapfushije umubare munini w’abahitanywe n’ibi biza, aho muri aka Karere, hitabye Imana abantu 26.

Ibi biza byatewe n’imvura nyinshi yateye imyuzure n’inkangu, byabaye mu cyumweru gishize, byahitanye abaturage 131, bikomeretsa abandi 76, ndetse binangiza ibikorwa binyuranye birimo inzu byasenye zibarirwa mu bihumbi bitandatu.

Perezida Paul Kagame ugiye gusura aba baturage bagizweho ingaruka n’ibiza, yari yanabageneye ubutumwa bwo kubihanganisha bikimara kuba.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yari yagize ati Tubabajwe cyane kandi twihanganishije imiryango y’abahitanywe n’inkangu n’imyuzure byibasiriye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo mu ijoro ryakeye. Turakora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo gikomeye. Nanjye ubwanjye ndabikurikiranira hafi.

Umukuru w’u Rwanda kandi yanohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu muhango wo gushyingura bamwe mu baburiye ubuzima bwabo muri ibi biza, anabagezaho ubutumwa yabageneye bwo kubafata mu mugongo.

Muri 2020 Perezida Paul Kagame na bwo yari yasuye Intara y’Iburengerazuba na bwo yari yibasiwe n’ibiza byari byatewe n’imvura nyinshi yari yaguye mu Turere twa Nyabihu mu ijoro rishyira ku ya 07 Gicurasi 2020, na yo igahitana abantu 72.

Icyo gihe Perezida Kagame yasuye ibikorwa binyuranye byari byangijwe n’ibi biza birimo ikiraro cya Giciye gifasha abaturage kugera ku Bitaro bya Shyira, cyari kiriho gisanwa.

Muri 2020 ubwo Perezida Kagame yasuraga iki kiraro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru