• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca

radiotv10by radiotv10
19/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Hamenyekanye amakuru ku wari wibye imodoka y’Umunyamakurukazi Bianca
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Bianca wari uherutse kwibwa imodoka ikaza kuboneka yarakoze impanuka, yavuze ko hari amakuru yagaragaye ko umukozi we wari wayibye yari ari mu rugendo agiye kureba umukunzi we ubundi bagatorokera mu Burundi babanje kujya kwinezezanya ku Gisenyi.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai ya Uwamwezi Daphine, yari yibwe mu cyumweru gishize tariki 11 Kamena 2025, aho uyu munyamakuru yavugaga ko yibwe n’umukozi we.

Iyi modoka yaje kuboneka nyuma y’iminsi ibiri, aho tariki 13 Kamena yasanzwe ahitwa Bishenyi mu Karere ka Kamonyi yarakoze impanuka.

Bianca avuga ko ubwo yahamagarwaga n’inzego ngo ajye gufata imodoka ye, yabwiwe ko agomba no kwitwaza indi itwara izindi modoka izwi nka ‘Break down’ kuko iye yari yarangiritse itakibasha kujya mu muhanda ngo ijyende.

Uyu munyamakuru avuga ko uyu wari wamwibye imodoka yari ari mu rugendo yerecyeza mu Karere ka Muhanga kuko ari ho iwabo, agiye no kurebayo umukunzi we na we utuye i Muhanga.

Ati “Na girlfriend [umukobwa w’inshuti ye] ni ho atuye. Urumva ngo yari ari kujyayo agiye gufata girlfriend we ngo bigire i Burundi batoroke, ngo ariko bagomba kubanza bakajya i Gisenyi ngo akamujyana ku mazi.”

Bianca uvuga ko aya makuru yavuye mu biganiro byatahuwe mu gukora iperereza n’inzego. Ati “Barabimbwiye numva […] mufashe…”

Uyu munyamakuru avuga ko yababajwe n’uburyo uyu mukozi we yambwiye imodoka kandi yaramuhembaga neza, kandi bakaba batari bafitanye ikibazo na kimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Eng- Controversial explanations by a school Head accused of selling student’s food

Next Post

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.