Hamenyekanye andi makuru mashya y’aho Rusesabagina aherereye nyuma yo gufungurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwanda w’inkomoko Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba umuturagihugu wa Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko afunguwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, ubu ntakiri ku butaka bw’u Rwanda.

Paul Rusesabagina yavuye mu Rwanda nyuma y’iminsi ibiri afunguwe dore ko yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 24 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Amakuru yemeza ko Rusesabagina yuriye rutemikirere kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, akerecyeza i Doha muri Qatar, ari na ho azava ajya muri Leta Zunze Ubumwe za America agasanga umuryango we aho usanzwe utuye.

Amakuru yo kuba Paul Rusesabagina yavuye mu Rwanda, yanemejwe n’Umuyobozi w’Akanama k’Umutekano w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, John Kerby, wemereye The Washington ko yamaze kugera muri Qatar.

John Kerby abajijwe niba Rusesabagina atakiri ku butaka bw’u Rwanda, yagize ati “Ni byo, yavuye mu Rwanda, ubu ari i Doha.”

Nyuma y’ifungurwa rya Rusesabagina, hagiye hamenyekana andi makuru, y’ikizakurikiraho, aho byavugwaga ko azabanza kunyura muri Qatar nk’Igihugu cyanagize uruhare runini mu gutuma hagerwa kuri uyu mwanzuro wo kubabarirwa, akabona kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America.

John Kerby yakomeje avuga ko umuryango wa Rusesabagina witeguye kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe za America, ati Bidatinze rwose arakomeza urugendo rwe asubira murii Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 ubwo Paul Rusesabagina yafungurwaga, yavuye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, arindiwe umutekano mu buryo budasanzwe, ahita ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda.

Ifungurwa rya Rusesabagina, rikomeje kuba inkuru igarukwaho cyane ku Isi, bishingiye ku kuba yaranavuzwe cyane ubwo yafatwaga, dore ko Leta Zunze Ubumwe za America zahagurutse zigasaba u Rwanda kurekura umuturage w’iki Gihugu.

Afunguwe nyuma y’imyaka ibiri n’igice afashwe, mu gihe yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba, ariko akaza guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, nyuma yuko yanditse azisaba.

Rusesabagina yrekuwe kandi nyuma y’igihe gito Umukuru w’u Rwanda abaye nk’ubivugaho ubwo yaganiraga n’Ihuriro rizwi nka Semafor tariki 13 Werurwe 2023, akavuga ko hari impinduka zabayeho ku byo kuba u Rwanda rwaha imbabazi Rusesabagina.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari Igihugu kihambira ku mateka, ahubwo ko hari ibyemezo gifata kigamije kugana imbere kandi ko cyabigaragaje ubwo cyanahaga imbabazi n’abatari bazikwiye, ubwo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakemera ibyaha, bagasaba imbabazi, bazihawe bagasubira mu miryango yabo.

Rusesabagina nyuma yo kuva muri Gereza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru