Benin itegereje isomo ry’Amavubi yaje idafite abakinnyi ngenderwaho igera i Kigali yikandagira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu ya Benin idafite abakinnyi babiri bakinnye umukino wabanje wayihuje n’u Rwanda, yageze i Kigali nyuma y’amacenga menshi yabanje kubaho yari agamije gutuma itaza gukinira mu rw’imisozi igihumbi.

Abakinnyi ba Benin ndetse n’abatoza, basesekaye i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, baje gukina umukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.

Izindi Nkuru

Ni umukino w’umunsi wa 4 mu itsinda L mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire muri Mutarama umwaka utaha wa 2024.

Nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou mu mujyi wa Cotonou, CAF yasohoye itangazo rivuga ko n’umukino w’umunsi wa 4 uzabera mu gihugu cya Benin kubera ko Huye yari kwakira uyu mukino nta Hoteli zujuje ibisabwa zihari.

Icyakora nyuma y’iminsi ibiri, ku busabe bw’u Rwanda, CAF yisubiyeho ivuga ko umukino uzabera mu mujyi wa Kigali kuri Kigali Pele Stadium (yahoze yitwa Stade de Kigali) nta bafana barimo.

Ikipe y’Igihugu ya Benin izwi nka Guépards yaje mu Rwanda idafite abakinnyi bayo 2 barino Jordan Adeoti ukinira Stade Lavallois mu cyiciro cya 2 mu Bufaransa akaba yaranabanjemo mu mukino uheruka.

Yaje itutwaje kandi Sessi D’Almeida wa ukinira ikipe ya PAU FC na yo ikina mu cyiciro cya 2 mu Gihugu cy’u Bufaransa.

Aba bakinnyi bombi bahamagawe n’amakipe yabo kuko ku wa Gatandatu afite imikino ya shampiyona cyane ko umukino wabo mu ikipe y’Igihugu wari utaganyijwe kuba ku wa Mbere ukaza kwimurirwa ku wa Gatatu.

Aganira na Benin Football, Jordan Adeoti yagize atiNdababaye cyane kuba ntazabasha gufasha Igihugu cyanjye, ntibyumvikana uburyo umukino wimurwa kandi bimaze amezi menshi bizwi igihe uzakinirwa.

Biteganyijwe ko Benin iri bukore imyitozo ya nyuma saa cyenda zo kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pele Stadium kugeza saa kumi na 15, harakurikiraho Amavubi ari bukore imyitozo Saa kumi n’igice nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru.

Usibye u Rwanda ruzakina na Benin ku munsi w’ejo saa cyenda za Kigali, undi mukino wo muri iri tsinda uraba kuri uyu wa Kabiri aho Mozambique iri bwakire Senegal saa kumi n’ebyiri muri Afurika y’epfo.

Senegal ni yo iyoboye iri tsinda n’amanota 9, Mozambique ni iya 2 n’amanota 4, u Rwanda ku mwanya wa 3 n’amanota 2, Benin ni iya 4 n’inota 1.

Ubwo bari bageze kuri Hoteli bagiye gucumbikamo

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru