Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyaburijemo umugambi w’Abanye-Goma bari biyemeje gutwika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye icyaburijemo umugambi w’Abanye-Goma bari biyemeje gutwika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Mujyi wa Goma, muri iki cyumweru bagombaga gukora indi myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n’Abanyarwanda ariko bwo bari biyemeje gutwika ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda biri muri uyu Mujyi, gusa iki gikorwa cyaje kuburizwamo.

Iki gikorwa cyagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022, ku wa Kabiri w’iki cyumweru, cyari cyasabiwe uruhusa n’ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili yo mu mujyi wa Goma bwari bwandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Goma.

Iyi myigaragambyo yari igiye gukurikira indi yabaye mu cyumweru gishize, ntitabaye kuko ubuyobozi bw’uyu Mujyi wa Goma bwayiburijemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yatangaje ko akomeje kugirana ibiganiro na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma, Kabeya François Makosa.

Yavuze ko ibiganiro biba hagati yabo bombi, biba bigamije gushaka umuti w’ibibazo biba bihari bishobora kugira bo bibangamira.

Kambogo avuga ko no muri iki gihe hari umwuka mubi hagati y’Ibihugu byombi, yakomeje kuganira na mugenzi we uyobora Umujyi wa Goma kandi ko ibiganiro byabo bitanga umusaruro kuko hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bitegurwa, akabiburizamo.

Yagize ati “Navuga ko nk’umuyobozi ashaka umwuka mwiza n’imibanire mu batuye imijyi yombi.”

Kambogo yagarutse kuri iriya myigaragambyo yari yateguwe yagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022 yagombaga gukorwa hatwikwa ibicuruzwa bituruka mu Rwanda, avuga ko kuba itarabaye, byagizwemo uruhare n’uyu muyobozi mugenzi we wa Goma.

Yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwamenye iby’iki gikorwa bukabimenyesha uyu muyobozi wa Goma, ati “Nk’ibi ntibyabaye kuko yabimenye akabikumira.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma, bwaburijemo iyi myigaragambyo bukoresheje amayeri kuko umunsi iki gikorwa cyagombaga kubera, bwahise butumiza inama idasanzwe yahuje Polisi n’abayobozi b’urubyiruko bo muri uyu mujyi, bigatuma iki gikorwa kiburizwamo.

Kambogo atangaza ko abona uyu muyobozi mugenzi we wa Goma, agaragaza ubushake bw’umwuka mwiza hagati y’imijyi yombi.

Ati “Hari ibikorwa bitegurwa ntabimenye, ariko iyo tubimumenyesheje arabikumira, ubundi ibyo atazi agakurikirana nko ku banyarwanda baba babangamiwe.”

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wajemo igitotsi mu minsi micye ishize cyaturutse ku byo Ibihugu byombi bishinjanya.

Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda guteza umutekano mucye mu Gihugu cyabo ngo yitwaje M23, iherutse gutangaza ko yiteguye gufatira u Rwanda ibindi bihano birimo no kwirukana Ambasaderi warwo muri iki Gihugu ngo mu gihe rutahagarika ibi bikorwa.

Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko ibyo Ubutegetsi bwa Congo bushinja u Rwanda byumwihariko ibivugwa na Perezida Felix Tshisekedi, ari urwitwazo rwo kuba yaranananiwe inshingano ze zo gukemura ibibazo biri mu Gihugu cye yagakwiye kuba yararanduye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 12 =

Previous Post

Mswati III yaje yambaye bya gakondo, Kenyatta na Hichilema nabo bahasesekaye (AMAFOTO)

Next Post

Abacamanza ba EAC barimo Umunyarwanda bemeje ko u Rwanda rutsinzwe mu kirego rwarezwemo n’Umunya-Uganda

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abacamanza ba EAC barimo Umunyarwanda bemeje ko u Rwanda rutsinzwe mu kirego rwarezwemo n’Umunya-Uganda

Abacamanza ba EAC barimo Umunyarwanda bemeje ko u Rwanda rutsinzwe mu kirego rwarezwemo n’Umunya-Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.