Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye igihano cyakatiwe uwamaze imyaka 3 asambanya umwana we akamutera inda ubugirakabiri

radiotv10by radiotv10
24/10/2022
in MU RWANDA
0
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi watangiye gusambanya umwana we w’umukobwa muri 2019, akanamutera inda inshuro ebyiri, yakatiwe gufungwa imyaka 21.

Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko, ni uwo mu Mudugudu wa Nyamagana mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Nyakarenzo.

Yaburanishwaga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, aho mu rubanza rwabaye tariki 04 Ukwakira 2022, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 25.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu mwana wasambanyijwe na Se, yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka umugore akazamuzana iwe ngo babane.

Bwavuze ko uyu mugabo yatangiye gusambanya umwana we kuva mu mwaka wa 2019 ndetse akaza kumutera inda.

Umugore w’uyu mugabo yagiye kumurega, ariko aza kumushinjura nyuma yuko ashyizwe ku nkeke n’umuryango we ndetse n’inda yari yaratewe uwo mwana ikaza kuburirwa irengero, bikaba bikekwa ko yayikuyemo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mugabo yongeye gutera inda umwana we mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) 2020, ikaza no kuvuka muri Werurwe 2021.

Abaturanyi b’uyu muryango, banze kubyihererana, batanga amakuru yatumye inzego z’ubutebera zibyinjiramo.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibizamini bya gihanga bya ADN/DNA byagaragaje ko umwana wavutse ari uw’uriya mugabo, bwamusabiye gufungwa imyaka 25.

Ku ya 19 Ukwakira 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwatanze icyemezo cyarwo, rwemeza ko uyu mugabo ahamwa n’icyaha, rutegeka ko afungwa imyaka 21.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Hatahuwe ko hari abasirikare barinda Tshisekedi batawe muri yombi mu Bwongereza

Next Post

Abanyekongo baba UK basabye Tshisekedi gutera u Rwanda abaha igisubizo gitunguranye

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyekongo baba UK basabye Tshisekedi gutera u Rwanda abaha igisubizo gitunguranye

Abanyekongo baba UK basabye Tshisekedi gutera u Rwanda abaha igisubizo gitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.