Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye igihano cyasabiwe umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ukurikiranyweho kurwanira mu kabari

radiotv10by radiotv10
13/06/2024
in IMYIDAGADURO
0
Hatangajwe igikekwa ku munyamakuru w’imyidagaduro uzwi mu Rwanda watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Babu uzwi mu biganiro by’imyidagaduro, umaze iminsi atawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bari bahuriye mu kabari, yasabiwe gufungwa umwaka umwe.

Rugemana Amen uzwi nka Babu asanzwe ari Umunyamakuru wa Isibo TV, uzwi mu kiganiro The Choice Live, yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku ya 01 rishyira ku ya 02 Kamena 2024.

Uyu munyamakuru ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwo bivugwa ko bari bahuriye mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, Ubushinjacyaha burega Babu iki cyaha, bwavuze ko yakubise igipfunsi mu maso umusore akanamukomeretsa.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza, guhamya icyaha Rugemana Amen [Babu] rukamukatira gufungwa umwaka umwe, no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frw.

Ni mu gihe uregwa we adahakana icyaha, ariko akavuga ko akwiye kugabanyirizwa igihano, ntafungwe, dore ko yamaze no kwiyunga n’uwo yakoreye icyaha, ndetse ko bakoranya inyandiko ibihamya.

Babu kandi yavuze ko ikindi ari uko uwo akurikiranyweho gusagarira akamukubita ingumi, ari we wari wamwenderanyije, ndetse ko muri iyo nyandiko y’ubwiyunge anabihamya.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko kwiyunga k’uwakoze icyaha n’uwo yagikoreye, bidakuraho ko ibyo yakoze bigize icyaha, ndetse ko aba aburana kugira ngo hanatangwe isomo ku bandi, bwongera gushimangira ko uregwa akwiye guhamywa iki cyaha, akanahanishwa ibihano bwamusabiye.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yahise apfundikira urubanza, yanzura ko umwanzuro w’Urukiko uzasomwa mu cyumweru gitaha tariki 21 Kamena 2024.

Babu ukora kuri Isobo TV

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda basimbuwe muri Sudani y’Epfo bavuze uko ubutumwa bwagenze

Next Post

Kayonza: Igisubizo cyumvikanamo urucantege gihawe abubakiwe inzu bavuga ko inzara ibarembeje

Related Posts

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

by radiotv10
18/11/2025
0

Mu myaka yshize, imyambarire no kwiyitaho byari iby’abakobwa n’abagore. Abasore n’abagabo benshi bumvaga ibyo guhitamo imyenda myiza no kwisiga amavuta...

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

by radiotv10
18/11/2025
0

Umuhanzi Bill Ruzima uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kubera ibyaha byo kunywa no gutunda urumogi, bivugwa ko yemera...

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rumaze guta muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien n’umukunzi we bari...

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

IZIHERUKA

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo
SIPORO

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

18/11/2025
Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

18/11/2025
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Igisubizo cyumvikanamo urucantege gihawe abubakiwe inzu bavuga ko inzara ibarembeje

Kayonza: Igisubizo cyumvikanamo urucantege gihawe abubakiwe inzu bavuga ko inzara ibarembeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Kwambara neza no kuberwa ntibikiri iby’abakobwa gusa ubu n’abasore bo mu Rwanda barabiyobotse

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.