Wednesday, July 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye igihe cyo gushyinguraho ‘Dorimbongo’ witabye Imana bigashengura benshi

radiotv10by radiotv10
29/07/2024
in IMYIDAGADURO
0
Hamenyekanye igihe cyo gushyinguraho ‘Dorimbongo’ witabye Imana bigashengura benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyiransengimana Valantine wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Dorimbogo uherutse kwitaba Imana, hatangajwe igihe aherekerezwaho bwa nyuma.

Uyu Munyarwandakazi wakunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, yitabye Imana mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi.

Amakuru avuga ko ashyirwa kuri Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 nk’uko byatangajwe na Rweme Mbabazi Gerard, umwe mu banyamakuru watumye amenyekana nyakwigendera.

Uyu munyamakuru yabitangaje akoresheje imbuga nkaranyambaga ze, aho avuga ko biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere, anasaba abakundaga nyakwigendera gufasha umuryango we, kugira ngo ubone uko umuherekeza dore ko udasanzwe ufite bushobozi.

Yagize ati “Valentine (Vava Juru) biteganyijwe ko tuzamushyingura ejo [kuri uyu wa Mbere] ariko nta bushobozi no kubona isanduku ni ikibazo, itange uko ushoboye maze tumuherekeze neza.”

Uyu munyamakuru wasabye abantu kohereza inkunga kuri nimero ye ya telefone, yasabye abantu kumwizera, abizeza ko amafaranga yose aza kubone, azayashyikiriza umuryango wa nyakwigendera.

Ati “Nunyoherereza igiceri cy’ijana ndagitanga uko cyakabaye, nunohereza amafaranga menshi ashoboka, ndayatanga uko yakabaye, nyahe mama we ndetse n’umuryango we, tubashe kumuherecyeza mu buryo bwiza bushoboka kuko Vava yaratubaniye mu buryo bwose.”

Vava Dorimbogo, yitabye Imana amaze iminsi arwariye mu bitaro, aho yivuzaga indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, bikbaba bivugwa yabanje kwivuza mu bitaro bya Kibogora i Nyamasheke, nyuma akomeje kuremba yoherezwa ku Bitaro bya kibuye ari na ho yaguye.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Rutsiro: Abagabo bahishuye ibyo bakorerwa n’abagore babo bakaryumaho n’impamvu baba badashaka ko bimenyekana

Next Post

Volleyball: Uko imikino yafunguye ‘Petit Stade’ ivuguruye yagenze n’amakipe yegukanyemo ibikombe

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Volleyball: Uko imikino yafunguye ‘Petit Stade’ ivuguruye yagenze n’amakipe yegukanyemo ibikombe

Volleyball: Uko imikino yafunguye ‘Petit Stade’ ivuguruye yagenze n’amakipe yegukanyemo ibikombe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.