Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye igihe hazerekanirwaho film ivuga ku Rwanda y’Ikirangirire ku Isi Ellen DeGeneres

radiotv10by radiotv10
19/09/2023
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye igihe hazerekanirwaho film ivuga ku Rwanda y’Ikirangirire ku Isi Ellen DeGeneres
Share on FacebookShare on Twitter

Filimi mbarankuru igaruka ku kubungabunga Ingagi yakozwe n’umunyarwenya w’ikirangirire akaba n’umunyamakuru Ellen DeGeneres ufite ibikorwa mu Rwanda, hamenyekanye igihe izerekanirwaho.

Uyu munyarwenya Ellen DeGeneres akaba n’umwe mu bafite ibiganiro bya Televiziyo byakunzwe na benshi, akaba amaze umwaka n’igice ahagaritse ikiganiro cye cyari gikunzwe, muri 2018 yaje mu Rwanda, aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame.

Muri Kamena umwaka ushize kandi yagarutse mu Rwanda ari kumwe n’umufasha we Portia de Rossi, banasura ibikorwa byabo birimo ikigo cyo kubungabunga ubuzima bw’Ingagi kiri i Musanze.

Nyuma y’umwaka n’igice ahagaritse ikiganiro cye, agiye kugaruka azanye filimi mbarankuru yiswe ‘Saving the Gorillas: Ellen’s Next Adventure’, ifitanye isano n’ibikorwa bye afite mu Rwanda byo kubungabunga ingagi, izasohoka tariki 23 Nzeri 2023.

Iyi filimi yakozwe ku bufatanye na Televiziyo ikora ku bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima ya Discovery Channel, ifite amasaha abiri, izatuma Ellen DeGeneres yongera kugaragara kuri televiziyo.

Iyi filimi izatambuka kuri shene za televiziyo nka Discovery+ iboneka kuri dekoderi za DStv ndetse na Shene ya Max.

Iyi filimi mbarankuru izatambuka kuri izi shene, izanerekanwa ku mugaragaro tariki 24 z’uku kwezi kwa Nzeri 2023 ubwo hazaba hizihizwa umunsi wahariwe Ingagi.

Ellen DeGeneres ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, akomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi, by’umwihariko akorera mu Rwanda, binyuze mu mushinga we yamuritse muri Gashyantare umwaka ushize wa 2022 mu rwego rwo gusigasira umurage wa nyakwigendera Dian Fossey.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 2 =

Previous Post

Kigali: Urujijo ku cyateye inkongi yafatiye imodoka mu muhanda hafi y’urusengero

Next Post

Perezida Kagame muri America yagaragarijwe urugwiro rwinshi ubwo yakirwaga ku meza (AMAFOTO)

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame muri America yagaragarijwe urugwiro rwinshi ubwo yakirwaga ku meza (AMAFOTO)

Perezida Kagame muri America yagaragarijwe urugwiro rwinshi ubwo yakirwaga ku meza (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.