Hamenyekanye igikekwa ku mugabo RIB isaba uwamubona wese kuyitungira agatoki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 36 ari guhigishwa uruhindu nyuma yo gukekwaho icyaha gikomeye yakoreye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, aho RIB isaba uwamubona wese kuyimenyesha cyangwa Polisi imweregereye.

Uyu mugabo witwa Sebanani Eric wavutse mu 1987, arakekwaho kwica umugore we agahita acika, none ubu ari gushakishwa hasi kubura hejuru.

Izindi Nkuru

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023, RIB ivuga ko uyu Sebanani Eric uzwi ku izina rya Kazungu akekwaho iki cyaha cyakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe.

RIB ivuga ko iki cyaha cyo kwica umugore we gikekwa kuri Sebanani, cyakorewe mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Iri tangazo rya RIB rigira riti “Uwamubona yakwihutira gutanga amakuru kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa ya Polisi imwegereye.”

RIB kandi ivuga ko uwamubona ashobora no guhamagara umurongo wa telefone utishyurwa w’ 166 cyangwa uwa Polisi w’ 112.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru