Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye impamvu y’imyitozo ihuriyemo RDF, UPDF n’izindi ngabo zo muri EAC yatangijwe muri Uganda

radiotv10by radiotv10
04/06/2022
in MU RWANDA
1
Hamenyekanye impamvu y’imyitozo ihuriyemo RDF, UPDF n’izindi ngabo zo muri EAC yatangijwe muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi ndetse na bamwe mu basivile baturutse mu Bihugu bitandatu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) batangiye imyitozo iri kubera muri Uganda igamije guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere.

Iyi myitozo yiswe “Ushirikiano Imara” ifite insanganyamatsiko igira iyi Promoting Peace, Security and Stability towards the East African Community Integration”, tugenekereje ni “Guteza imbere Amahoro, Umutekano n’ituze rirambye mu gutsimbataza ukwishyira hamwe k’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.”

Iyi myitozo ibaye ku nshuro ya kabiri, iri kubera muri Uganda mu kigo kiswe Uganda Rapid Deployment Capability Centre giherereye i Jinja.

Ni imyitozo izamara ibyumweru bibiri, ikaba yatangijwe na Minisitiri w’Intebe Wungirije bwa gatatu wa Uganda, Rukia Nakadama wavuze ko iyi myitozo izatuma Inzego z’Umutekano mu Bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba zirushaho gushyira hamwe no gukorana bya hafi.

Prof Gaspard Banyankimbona, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’amahuriro ya za Kaminuza zo muri EAC wari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, yavuze ko iyi myitozo yateguwe mu rwego rw’umugambi w’ibikorwa byo gushaka amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibyaha by’ubujura ndetse no guhangana n’ibiza.

Mu muhango wo gutangiza iyi myitozo y’Ibihugu bitandatu byo muri EAC (Rwanda, Burundi, Kenya, South Sudan, Tanzania na Uganda), u Rwanda rwari ruhagarariye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Iyi myitozo igamije guteza imbere amahoro n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba, ibaye mu gihe kimwe mu Bihugu bigize uyu muryango cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kinaherutse kwinjira muri uyu muryango, kiri kubera ibikorwa by’umutekano mucye bishingiye ku iyubura ry’imirwano hagati ya M23 n’igisirikare cy’Igihugu (FARDC).

Iyi mirwano yanubuye nyuma y’iminsi micye Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bafatiye imyanzuro igamije kurandura ibibazo by’umutekano mucye byakunze kugaragara muri DRC.

Muri iyi nama yabereye i Nairobi muri Kenya, abakuru b’Ibihugu bafatiyemo imyanzuro isaba imitwe yose ifite ibirindiro muri DRC gushyira hasi intwaro, ubundi ikomoka muri iki Gihugu ikayoboka ibiganiro bizayihuza na Guverinoma ikagaragaza icyo irwanira naho ikomoka hanze igahita itaha.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC kandi, yavugaga ko iyi mitwe nidakurikiza ibi yasabwe izagabwaho ibitero n’itsinda ry’Igisirikare gihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo kuyitsinsura.

Ni ibiganiro byanatangiye ariko umutwe wa M23 wamaze gukurwamo nyuma y’uko akanama k’umutekano muri DRC gaherutse guterana kemeje ko uyu mutwe ari uw’iterabwoba.

RDF igiye kwifatanya n’izindi ngabo muri iyi myitozo y’ibyumweru bibiri

Ni imyitozo y’Ibihugu bitandaty

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nsabiyunva Miracle says:
    3 years ago

    EAC twifatanye turwanye imitwe yitwajye intwaro ibuza umutekano mukarere ka cyu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + twelve =

Previous Post

Musanze: Umuryango wari waranyanganyijwe imitungo n’umuzungu urayisubijwe hahita hasenywa igipangu yari yarubatsemo

Next Post

The Ben i Kampala yaririmbye abiganjemo abakobwa baratwarwa

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
The Ben i Kampala yaririmbye abiganjemo abakobwa baratwarwa

The Ben i Kampala yaririmbye abiganjemo abakobwa baratwarwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.