Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye isezerano rikomeye Tshisekedi yemereye mu nama y’i Bujumbura

radiotv10by radiotv10
06/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye isezerano rikomeye Tshisekedi yemereye mu nama y’i Bujumbura
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Burundi mu cyumweru twaraye dusoje, byamenyekanye ko Perezida Felix Tshisekedi yemereye bagenzi be ko Guverinoma ye izagirana ibiganiro na M23.

Iyi nama yabaye ku wa Gatandatu w’Icyumweru twaraye dusoje, tariki 04 Gashyantare 2023, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa DRC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Madamu Samia Suluhu Hasan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wanayiyoboye kuko ari we uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.

Muri iyi nama kandi, hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Deng Kuol wari uhagarariye Perezida Salva Kiir.

Mu bayobozi bari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Prof Nshuti Manasseh yavuze bimwe mu byaganiriweho muri iyi nama yasoje ifatiwemo imyanzuro irimo iyongeye gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirana ibiganiro n’imitwe yose irimo na M23 yari yaranze kuganira na wo.

Prof Nshuti Manasseh yabwiye ikinyamakuru Igihe ko Perezida Tshisekedi ubwe yemeye ko Guverinoma y’Igihugu cye igiye kuganira na M23.

Yagize ati “Yarabyemeye, erega urumva ni ukumvikana nk’akarere icyakorwa. Guhagarika imirwano, gusubira inyuma ariko byose bikajyana n’ibiganiro.”

Prof Manasseh yavuze ko Guverinoma ya DRC yemeye kuganira na M23 nyuma yuko ibisabiwe muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu.

Ati “Twababwiye ko bavugana, kandi kuri iyi nshuro twemeranyije ko bagiye kuvugana na bo.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko ntayindi nzira nziza yatanga igisubizo kiboneye, atari ibiganiro kandi ko ari yo yakunze kugaragazwa n’akarere.

Yagize ati “Icyo twumvikanyeho nk’akarere kandi dutekereza ko ari cyo gisubizo cyiza kuri iki kibazo, nta kintu gisumba kuvugana.”

Yanagarutse ku byo kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kwifuza ko ingabo ziri mu butumwa bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zakwinjira mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23, avuga ko ibi bitari mu byajyanye izi ngabo.

Yagize ati “Icyo basabwe ni uguhagarika imirwano hanyuma bagasubira inyuma ariko baganira. Ibyo kuvuga ko ingabo za EAC zabarasa, ntabyavuzwe mu biganiro.”

Muri iyi nama y’i Bujumbura, Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe ko Ibihugu byose bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byohereza ingabo muri Congo nkuko byemeranyijweho ariko kugeza ubu hakaba hari ibitarazoherezayo.

Prof Nshuti Manasseh yakomeje atsindagira ko izi ngabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zifite inshingano zo gutanga ubufasha mu nzira yo gushaka amahoro aho kuba ari ukurwana.

Yagize ati “Si ukubafasha kurwana cyangwa gufasha Tshisekedi ngo tumututize ingufu zo kurwana, oya, ni ibiganiro bya politiki.”

Izi ngabo ziyobowe n’iza Kenya, zagiye zigaragara mu bikorwa byo kuganira na M23 ndetse uyu mutwe wagiye urekura bimwe mu bice wari warafashe, ukabisiga mu maboko yazo.

Tshisekedi mu cyumba cyabereyemo iyi nama
Inama yayobowe na Evariste Ndayishimiye
Yarimo abandi bakuru b’Ibihugu bya EAC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − four =

Previous Post

Eddy Kenzo yagaragaje agahinda ko kuba Guverinoma ya Uganda yaramuteye umugongo

Next Post

Agahinda kari kose mu muhango wo gushyingura abishwe n’mpanuka idasanzwe witabiriye n’uhagariye Guverinoma

Related Posts

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
IBYAMAMARE

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Agahinda kari kose mu muhango wo gushyingura abishwe n’mpanuka idasanzwe witabiriye n’uhagariye Guverinoma

Agahinda kari kose mu muhango wo gushyingura abishwe n’mpanuka idasanzwe witabiriye n’uhagariye Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.