Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye isezerano rikomeye Tshisekedi yemereye mu nama y’i Bujumbura

radiotv10by radiotv10
06/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye isezerano rikomeye Tshisekedi yemereye mu nama y’i Bujumbura
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Burundi mu cyumweru twaraye dusoje, byamenyekanye ko Perezida Felix Tshisekedi yemereye bagenzi be ko Guverinoma ye izagirana ibiganiro na M23.

Iyi nama yabaye ku wa Gatandatu w’Icyumweru twaraye dusoje, tariki 04 Gashyantare 2023, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa DRC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Madamu Samia Suluhu Hasan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wanayiyoboye kuko ari we uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.

Muri iyi nama kandi, hari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Epfo ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Deng Kuol wari uhagarariye Perezida Salva Kiir.

Mu bayobozi bari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Prof Nshuti Manasseh yavuze bimwe mu byaganiriweho muri iyi nama yasoje ifatiwemo imyanzuro irimo iyongeye gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirana ibiganiro n’imitwe yose irimo na M23 yari yaranze kuganira na wo.

Prof Nshuti Manasseh yabwiye ikinyamakuru Igihe ko Perezida Tshisekedi ubwe yemeye ko Guverinoma y’Igihugu cye igiye kuganira na M23.

Yagize ati “Yarabyemeye, erega urumva ni ukumvikana nk’akarere icyakorwa. Guhagarika imirwano, gusubira inyuma ariko byose bikajyana n’ibiganiro.”

Prof Manasseh yavuze ko Guverinoma ya DRC yemeye kuganira na M23 nyuma yuko ibisabiwe muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu.

Ati “Twababwiye ko bavugana, kandi kuri iyi nshuro twemeranyije ko bagiye kuvugana na bo.”

Uyu munyapolitiki yavuze ko ntayindi nzira nziza yatanga igisubizo kiboneye, atari ibiganiro kandi ko ari yo yakunze kugaragazwa n’akarere.

Yagize ati “Icyo twumvikanyeho nk’akarere kandi dutekereza ko ari cyo gisubizo cyiza kuri iki kibazo, nta kintu gisumba kuvugana.”

Yanagarutse ku byo kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje kwifuza ko ingabo ziri mu butumwa bw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zakwinjira mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23, avuga ko ibi bitari mu byajyanye izi ngabo.

Yagize ati “Icyo basabwe ni uguhagarika imirwano hanyuma bagasubira inyuma ariko baganira. Ibyo kuvuga ko ingabo za EAC zabarasa, ntabyavuzwe mu biganiro.”

Muri iyi nama y’i Bujumbura, Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe ko Ibihugu byose bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byohereza ingabo muri Congo nkuko byemeranyijweho ariko kugeza ubu hakaba hari ibitarazoherezayo.

Prof Nshuti Manasseh yakomeje atsindagira ko izi ngabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba zifite inshingano zo gutanga ubufasha mu nzira yo gushaka amahoro aho kuba ari ukurwana.

Yagize ati “Si ukubafasha kurwana cyangwa gufasha Tshisekedi ngo tumututize ingufu zo kurwana, oya, ni ibiganiro bya politiki.”

Izi ngabo ziyobowe n’iza Kenya, zagiye zigaragara mu bikorwa byo kuganira na M23 ndetse uyu mutwe wagiye urekura bimwe mu bice wari warafashe, ukabisiga mu maboko yazo.

Tshisekedi mu cyumba cyabereyemo iyi nama
Inama yayobowe na Evariste Ndayishimiye
Yarimo abandi bakuru b’Ibihugu bya EAC

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − fifteen =

Previous Post

Eddy Kenzo yagaragaje agahinda ko kuba Guverinoma ya Uganda yaramuteye umugongo

Next Post

Agahinda kari kose mu muhango wo gushyingura abishwe n’mpanuka idasanzwe witabiriye n’uhagariye Guverinoma

Related Posts

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

Rusizi: Umubare w’abakeneye insimburangingo n’inyunganirangigo uraruta uw’abazihawe

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga aho mu cyumweru cyahariwe kubitaho abagera kuri 50 bahawe insimburangingo n’inyunganirangingo, Inama...

IZIHERUKA

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza
IMYIDAGADURO

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

by radiotv10
04/12/2025
0

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agahinda kari kose mu muhango wo gushyingura abishwe n’mpanuka idasanzwe witabiriye n’uhagariye Guverinoma

Agahinda kari kose mu muhango wo gushyingura abishwe n’mpanuka idasanzwe witabiriye n’uhagariye Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.