Monday, September 9, 2024

Handball: Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino y’Afurika itsindwa na Angola

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsindwa na Angola mu irushanwa ry’imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball “U-20 African Men’s Handball Championship Rwanda 2022” imikino iri kubera muri BK Arena.
Uyu mukino w’umunsi wa mbere wabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Kanama 2022. Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Angola ibitego 43 kuri 20.
Uyu mukino wabanjirijwe n’ ibirori byo gufungura iri rushanwa ku mugaragaro.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Twahirwa Alfred yifurije ikaze abitabiriye iri rushanwa anizeza ko rizagenda neza.
Dr Mensourou AREMOU, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika “ CAHB” mu butumwa bwe yashimiye u Rwanda kuba rwaremeye kwakira iri rushanwa.
Akomeza avuga ko nyuma yo kwakirwa neza mu Rwanda ashimira by’umwihariko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Perezida wa CAHB, Dr Mensourou yifurije amakipe yitabiriye kuzagira irushanwa ryiza no kwitwara neza.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier yashimiye CAHB ku cyizere yagiriye u Rwanda cyo kwakira aya marushanwa yombi y’Afurika (U-20 na U-18) azanatanga itike yo kwitabira igikombe cy’Isi.
Yakomeje avuga ko kwakira amarushanwa nk’aya mpuzamahanga ari intego u Rwanda rwihaye yo kuba igicumbi cya siporo mu kwakira amarushanwa ndetse n’ibindi bikorwa bya siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts