Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Harakekwa icyateye impanuka ikomeye y’imdoka yo mu Rwanda n’iyo muri Kenya zagonganiye muri Uganda

radiotv10by radiotv10
30/12/2022
in AMAHANGA
0
Harakekwa icyateye impanuka ikomeye y’imdoka yo mu Rwanda n’iyo muri Kenya zagonganiye muri Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu gace ka Rwahi muri Uganda habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya sosiyete itwara abagenzi yo mu Rwanda izwi nka Volcano yagonganye n’indi yo muri Kenya, ikagwamo abantu batandatu, aho Polisi ya Uganda yahise itangaza igishobora kuba cyayiteye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor gikorera muri Uganda twifashishije nka RADIOTV10, avuga ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022 mu gace ka Rwahi kagabanya Uturere twa Ntungamo n’aka Rukiga mu burengerazuba bwa Uganda.

Iki kinyamakuru kivuga ko iyi mpanuka y’imodoka ya Volcano ifite ibirango bya RAD798B ndetse n’indi modoka yo mu bwoko bwa bisi na yo itwara abagenzi yo muri Kenya izwi nka Oxygen ifite ibirango bya KCU 054L, yahise ihitana abantu batandatu (6).

Imodoka za Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano yo mu Rwanda, zisanzwe zikorera ingendo ziva zikanerecyeza mu Bihugu by’ibituranyi birimo na Uganda.

Elly Maate, umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace kitwa Kigezi, yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu, ishobora kuba yaturutse ku ku kirere kitasaga neza kuko hariho ibihu byatumaga abashoferi batabona neza imbere.

Bivugwa ko uretse abantu batandatu bahise bitaba Imana barimo n’abashoferi bari batwaye izo modoka, hanakomeretse abagenzi bagera muri mirongo itatu (30).

Polisi ya Uganda kandi ivuga ko hahise hakorwa ubutabazi bwihuse kuko imodoka zitwara indembe zihutiye kuhagera zihita zijyana inkomere ku kigo nderabuzima kiri hafi y’ahabereye iyi mpanuka.

Izi modoka zagonganye mu buryo bukomeye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 4 =

Previous Post

IFOTO: Bamporiki yongeye kugaragara mu buzima busanzwe amwenyura

Next Post

Uwakinnye ruhago mu Rwanda ari mu baguye mu mpanuka ikomeye yabereye muri Uganda

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwakinnye ruhago mu Rwanda ari mu baguye mu mpanuka ikomeye yabereye muri Uganda

Uwakinnye ruhago mu Rwanda ari mu baguye mu mpanuka ikomeye yabereye muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.