Umunya-Tunisia Sellami Quanane wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports, yasezeye iyi kipe, ku mpamvu bivugwa ko byatewe n’uburwayi bw’umugore we, mu gihe hari indi mpamvu ikekwa.
Uyu mugabo watanze impamvu yuko umugore we arwaye, ubwegure bwe bwamaze kwakirwa n’ikipe ya Rayon sports ndetse ubuyobozi bwayo buhita butangira gushaka umutoza wamusimbura.
Andi makuru aremeza ko Sellami atishimiye imihembere y’iyi kipe ndetse ko mu minsi yashize ubwo yari yasubiye iwabo yagarutse habanje kubaho imbaraga za komite ya Rayon Sports aho uyu mugabo atashakaga kugaruka.
Quanane Sellami yakoranye na Robertinho mu makipe atandukanye nko muri Vipers yo muri Uganda, ndetse no muri Simba Sc yo muri Tanzania.
Nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42 ikaba ikurikirwa na APR FC n’amanota 40.
Nyuma yuko Rayon Sports ikomeje kubura amanota mu mikino iheruka gukina, iyi kipe izahura n’iyi y’Ingabo z’u Rwanda, mu mukino uzaba kuri iki Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10