Nyuma yuko abakoresha umurongo wa Sosiyete y’Itumanaho ‘MTN Rwanda’ bahuye n’imbogamizi zirimo guhamagarana, kanisegura ku bakiliya bayo, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatumije iyi Sosiyete ngo igaragaze ingamba zifatika zo kubikemura.
Ni nyuma yuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025 guhamagarana no kuhererezanya ubutumwa bugufi ku bakoresha umurongo wa MTN byari byanze.
Ubwo iki kibazo cyabaga, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakigaragaje bavuga ko bari guhamagara abantu ariko bikanga.
MTN Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko “habayeho ibibazo muri serivisi zo guhamagarana na serivisi za USSD mu Gihugu hose.” Gusa yizeza ko itsinda ry’abatekinisiye ryari riri kugerageza kubikosora ngo bisubire ku murongo.
Yari yakomeje igira iti “Turabiseguraho ku ngaruka zatewe n’ibi bibazo kandi tubasaba gukomeza kwihangana.”
Mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, MTN Rwanda yatangaje ko ibi bibazo byakemutse, kandi inashimira abakiliya bayo uko bihanganiye izi mbogamizi zabayeho.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro RURA, rwatangaje ko rwamenye ibi bibazo kandi ko rwatumije iyi Sosiyete y’Itumanaho ngo ibitangeho ibisobanuro.
Mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa RURA, bwagize buti “Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwamenye ibibazo bikomeje kugaragara no kwisubiramo mu mikorere ya serivisi za MTN, birimo serivisi z’amajwi (voice), ubutumwa bugufi(SMS), serivisi za USSD, ndetse n’ibibazo bijyanye no guhanahana amakuru hagati y’abatanga serivisi (interconnect traffic).
Nk’uko biteganywa n’amategeko, Ubuyobozi bwa MTN bwatumijwe ejo ku wa Kabiri saa tatu za mu gitondo (9:00 AM), kugira ngo haganirwe kuri ibi bibazo no kugaragaza ingamba zifatika zo kunoza ireme rya serivisi no gukumira ko ibibazo nk’ibi byongera kugaragara.”
Sosiyete ya MTN Rwanda ni yo iyoboye mu Rwanda, dore ko imibare yatangajwe umwaka ushize, yagaragaje ko ubu ifite abafatabuguzi miliyoni 7,4.
RADIOTV10