Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?

radiotv10by radiotv10
29/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Harakurikiraho iki nyuma yuko abakoresha MTN Rwanda bahuye n’imbogamizi ikanabiseguraho?
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko abakoresha umurongo wa Sosiyete y’Itumanaho ‘MTN Rwanda’ bahuye n’imbogamizi zirimo guhamagarana, kanisegura ku bakiliya bayo, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatumije iyi Sosiyete ngo igaragaze ingamba zifatika zo kubikemura.

Ni nyuma yuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025 guhamagarana no kuhererezanya ubutumwa bugufi ku bakoresha umurongo wa MTN byari byanze.

Ubwo iki kibazo cyabaga, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakigaragaje bavuga ko bari guhamagara abantu ariko bikanga.

MTN Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko “habayeho ibibazo muri serivisi zo guhamagarana na serivisi za USSD mu Gihugu hose.” Gusa yizeza ko itsinda ry’abatekinisiye ryari riri kugerageza kubikosora ngo bisubire ku murongo.

Yari yakomeje igira iti “Turabiseguraho ku ngaruka zatewe n’ibi bibazo kandi tubasaba gukomeza kwihangana.”

Mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, MTN Rwanda yatangaje ko ibi bibazo byakemutse, kandi inashimira abakiliya bayo uko bihanganiye izi mbogamizi zabayeho.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro RURA, rwatangaje ko rwamenye ibi bibazo kandi ko rwatumije iyi Sosiyete y’Itumanaho ngo ibitangeho ibisobanuro.

Mu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bwa RURA, bwagize buti “Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwamenye ibibazo bikomeje kugaragara no kwisubiramo mu mikorere ya serivisi za MTN, birimo serivisi z’amajwi (voice), ubutumwa bugufi(SMS), serivisi za USSD, ndetse n’ibibazo bijyanye no guhanahana amakuru hagati y’abatanga serivisi (interconnect traffic).

Nk’uko biteganywa n’amategeko, Ubuyobozi bwa MTN bwatumijwe ejo ku wa Kabiri saa tatu za mu gitondo (9:00 AM), kugira ngo haganirwe kuri ibi bibazo no kugaragaza ingamba zifatika zo kunoza ireme rya serivisi no gukumira ko ibibazo nk’ibi byongera kugaragara.”

Sosiyete ya MTN Rwanda ni yo iyoboye mu Rwanda, dore ko imibare yatangajwe umwaka ushize, yagaragaje ko ubu ifite abafatabuguzi miliyoni 7,4.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

Next Post

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk'umunyamakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.