• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
19/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bice binyuranye mu Ntara ya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa imirwano ikomeje gukaza umurego hagati ya AFC/M23 n’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru kivuga ko imirwano yakajije umurego kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 muri Lokarite zitandukanye zo muri Teritwari za Kabare, Kalehe na Walungu.

Muri Teritwari ya Walundu, byumwihariko mu gace ka Nyagezi no mu bice bigakikije, impande zombi ziriwe zihanganye mu mirwano ikomeye kuva hirya y’ejo hashize tariki 17 Kamena 2025.

Nanone kandi kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025 hiriwe humvikana urusaku rw’imbunda za rutura n’izoroheje kuva mu gitondo, nk’uko byemejwe n’abatuye muri ibyo bice.

Naone kandi mu gace kitwa Lurhala, n’ubundi muri Teritwari Walunguno mu nkengero zayo “hiriwe hari imirwano ikomeye mu gace ka, Lurhala ariko ntihazwi umubare w’abahaguye.” Nk’uko bitangazwa n’umwe mu bahatuye.

Imirwano iremereye kandi yabereye muri Teritwari ya Kabare, byumwihariko mu bice bya Cirunga, Mumosho, na Katana. Kuri uyu wa Gatatu kuva saa kumi n’imwe imirwano yatangiriye muri Cirunga.

Umwe mu batuye muri aka gace ka Cirunga yagize ati “Wazalendo yagerageje kwirukana abarwanyi ba AFC/M23, abantu babiri bahasiga ubuzima.”

Uwo muri Sosiyete Sivile na we yagize ati “Ku ruhande rwa Mumosho na Katana, hari icyoba ko hashobora kwaduka indi mirwano yakwerecyeza Kigabi.”

Nanone kandi imirwano iri kubera mu gace ka Mumosho ikomeje kwaguka igana mu gace Nyantende ahakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu rwateye icyoba mu bice bikikije Panzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 9 =

Previous Post

Icyo Polisi ivuga ku mumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo bikarangaza benshi

Next Post

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Related Posts

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Next Post
Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Resigned Congolese minister blames Rwanda for his prosecution

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.