Umukobwa w’imyaka 29 wo mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, wagiriye impanuka mu ruganda rw’icyayi yakoreraga, imashini ikamuca ikiganza, avuga ko ubuyobozi bw’uru ruganda bwamwimye indishyi, ndetse n’Urukiko yiyambaje, rukanzura ko yareze uwo atagombaga kurega, rukamuca ibihumbi 500Frw.
Kabega Edith utuye mu Mudugudu wa Kankanga mu Kagari ka Butare, yaciwe ikiganza n’imashini y’uruganda rw’icyayi rwa SORWATHE-Kinihira mu mwaka wa 2019, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10, aho yari kumwe n’umubyeyi we Constance Nzamuhabwanimana.
Iyi mpanuka yabaye tariki 08 Mutarama 2019 aho ikiganza cy’ukuboka kw’iburyo cyacitse cyose ndetse na zimwe mu ntoki z’ukuboko kw’ibumoso zikamugara.
Kabega avuga ko yabonye akazi muri uru ruganda rwa SORWATHE-Kinihira tariki 02 Ukwakira 2017, agatangira amasezerano y’amezi atatu, yagiye yongezwa uko yagendaga ashira.
Avuga ko iyi mpanuka yamubayeho amaze umwaka umwe n’amezi atatu ari umukozi w’uru ruganda, aho yabanje gukora akazi ko gushyira icyayi mu mashini, nyuma bakaza kuhamukura we n’undi bakoranaga, bakabajyana ku yindi mashini.
Ati “Tugezeyo twatsa imashini turakora turakora, tugezemo hagati icyayi kigwamo irazima, turakupa kugira ngo tugikuremo. Twagikuyemo tukimazemo tuzamuramo ibiganza, naho iyo mashini yari isanzwe ifite ikibazo cyo kuba yarapfuye. Ngejeje hejuru ngiye kumva numva imashini iratse iba ifashe imitwe y’intoki, igenda ikururiramo…”
Uyu mukobwa avuga ko ubwo intoki z’ikiganza kimwe zafatwaga n’iyi mashini, yashyizemo ikindi kiganza kugira ngo akurure, igahita igikata, ku buryo abari hafi aho bagize ikibazo cy’ihungabana kubera ibyari bimubayeho.
Avuga ko abakanishi bakundaga kuyikora ariko yari yaranze gukira kuko yari isanzwe ifite ibibazo byahoragaho, ari bo baje bagafunga iyi mashini, bakamukuramo ibiganza byangiritse cyane, aho kimwe cyari cyacitse burundu.
Yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira, ariko na byo biza kumwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.
Icyemezo cy’agahomamunwa
Kabega Edith avuga ko nta ndishyi yahawe n’ubuyobozi bw’uru ruganda, uretse kuba bwaraje kumusaba inyemezabwishyu yishyuriyeho ikiguzi cy’ubuvuzi, bukamwishyura 1/2 cyayo.
Avuga ko aho aviriye mu bitaro, yabanje kwandikira uru ruganda yakoreraga, arubaza icyo ruzumufasha, ariko rukamuringana ntirumusubize.
Ati “Nibwo nabonye binyobeye ndavuga nti ‘reka mfate umwanzuro wo kuregera Urukiko’. Ikirego kinjiye mu Rukiko mu kwezi kwa cumi na kumwe 2019.”
Iki kirego cyahawe inama ntegurarubanza mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka wakurikiyeho wa 2020, haza guhura hagati y’umunyamategeko w’uruganda n’uw’uyu mukobwa.
Uru rubanza rwagombaga kuba muri uko kwezi kwa Mutarama, ariko ruza kwimurwa, rushyirwa tariki 14 Mata uwo mwaka wa 2020, ariko na bwo ruza kwimurirwa tariki 07 Nzeri (ukwa Cyenda).
Umubyeyi we Constance Nzamuhabwanimana, avuga ko urubanza rw’umukobwa we rwasubitswe inshuro umunani zose, ku buryo babonaga ko hari ikibyihishe inyuma.
Ati “N’aho baburaniye, Avoka twari dufite, tugezeyo, ahaguruka ajya gukura ikirego mu Rukiko. Umwana arahaguruka aravuga ati ‘wikura ikirego mu rukiko’ aravuga ati ‘twahisemo ubwiyunge’.”
Uyu mubyeyi avuga ko uwo munyamategeko wabatunguje icyo cyemezo, yavugaga ko yavuganye n’ubuyobozi bw’uruganda, rukemera ko ruzaha uyu mukobwa akazi gahoraho ndetse no kumufasha mu kumushakira insimburangingo.
Yavuze ko Umucamanza yahise afata icyemezo cyo kuzatumiza uyu Avoka ndetse n’umunyamategeko w’Uruganda, ariko Urukiko rukaza kwemeza ko ikirego cy’uyu mukobwa gifite ishingiro.
Edithe yagize ati “Yari yangurishije rwose kuko yavuze ko njye nari namutumye agenda nk’umuntu umpagarariye kandi mu masezerano twari twagiranye ntiharimo kumpagararira.”
Avuga ko uyu munyamategeko yahise yikura mu rubanza, kandi yaramaze kumuha inyandiko zose zamufashaga gukurikirana urubanza, bikaza no kuzamura ibibazo byatumye biyambaza Urugaga rw’Abavoka.
Ngo uyu munyamategeko yaje no gusa nk’aho amutera ubwoba, amubwira ko yasabwe na Minisitiri ko iki kirego akivana mu Rukiko.
Edithe avuga ko yaje gushaka undi munyamategeko, ariko na bwo hakagenda hazamo isubikwa ry’urubanza rya hato na hato, nyuma aho ruburanishirijwe, Urukiko rukanzura ko atsinzwe, ngo kuko “nareze abo ntagombaga kurega, ngo nabasiragije mu manza, ngo banciye ibihumbi maganatanu, ngo kuko nabareze nta mpamvu.”
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10
Comments 1
Hhhhh,ngubu ubutahera bwo muri iyi minsi kweri! Ubu c ategereze kuzabitekerereza Perezida wa Repuburika? H E Paul K aracyafite byinshi byo gushyira kumurongo. Akarengane nkaka ntikari gakwiye .Ubu bararya basinzira umwana yarabaye igisenzegeri .Mbega ubutahera!!! Ndumiwe cyokora.