Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari abatsinze kuri 99,7%: Iby’ingenzi wamenya mu manota y’abasoje ayisumbuye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/12/2023
in MU RWANDA
0
Hari abatsinze kuri 99,7%: Iby’ingenzi wamenya mu manota y’abasoje ayisumbuye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu byiciro binyuranye, aho abasoje mu masomo y’inderabarezi, batsinze ku gipimo cya 99,7%.

Ibi byavuye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Uburezi.

Muri uyu mwaka w’amashuri, abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu cyiciro cy’abigaga amasomo y’ubumenyi rusange, bari 48 699 harimo abakobwa 27 382 n’abahungu 21 317.

Naho mu mashuri nderabarezi, hari hiyandikishije abanyeshuri 4 001, barimo abakobwa 2 293 n’abahungu 1 708, mu gihe mu mashuri y’imyuga n’Ubumenyi-ngiro (TVET), hari hiyandikishije abanyeshuri 28 192, barimo abakobwa 12 966 n’abahungu 15 226.

Mu mitsindire, mu cyiciro cy’abakoze mu bumenyi rusange, abanyeshuri batsinze ku gipimo cya 95,4%, ni ukuvuga ko abatarabashije kugera ku bipimo ngenderwaho ari 4,6%.

Naho mu cyiciro cy’abakoze mu masomo y’inderaburezi, batsinze ku gipimo cya 99,7%; ni ukuvuga ko abatarabashije kugeza ku bipimo ngenderwaho, ari 0,3%.

Naho mu cyiciro cy’abakoze mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, batsinze ku gipimo cya 97,6%, bivuze ko abataragize amanota y’ibipimo ngenderwaho ari 2,4%.

Ku bijyanye n’igereranya mu mitsindire hagati y’abahungu n’abakobwa mu cyiciro cy’abasoje mu masomo y’Inderabarezi, abahungu batsinze ku gipimo cya 99,6%; mu gihe abakobwa bo batsinze ku gipimo cya 99,8%.

Mu cyiciro cy’abasoje amasomo y’imyunga n’ubumenyi-ngiro, abahungu batsinze ku gipimo cya 97,7% mu gihe abakobwa bo batsinze kuri 97,5%.

Muri iki gikorwa kandi, hahembwe abanyeshuri bahize abandi mu kugira amanota meza, aho mu cyiciro cy’ubumenyi rusange, hahembwe Cyubahiro Emile wigaga muri Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Jean Paul II ry’i Nyamagabe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 7 =

Previous Post

M23 yatangaje icyo igiye gukora nyuma yo gutaha kw’ingabo za EAC zari muri Congo

Next Post

Icyifuzo cy’umukozi w’Imana Yongwe wifuzaga gufungurwa cyateshejwe agaciro

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisobanuro gitunguranye cya Yongwe ku bamushinja kubasengera ntibabone ibitangaza yabizezaga

Icyifuzo cy’umukozi w’Imana Yongwe wifuzaga gufungurwa cyateshejwe agaciro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.