Iperereza ry’ibanze ku rupfu rw’umugore w’imyaka 40 basanze yapfuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ryafashe abagabo babiri bakekwaho kurugiramo uruhare nyuma yuko bimenyekanye ko bari biriwe basangira inzoga.
Urupfu rw’uyu mugore rwabaye mu ijoro ryo hagati ya tariki 08 n’iya 09 Werurwe 2026 mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza.
Umurambo wa nyakwigendera wabonywe ufite amaraso ku munwa no ku mazuru, ari na byo byatumye hakekwa ko yishwe anizwe.
Polisi y’u Rwanda ikimenya amakuru y’urupfu rw’uyu mugore, yahise itangira iperereza, ndetse hafatwa abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, batabwa muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko “umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyanza.”
CIP Kamanzi ati “n’abagabo bakekwa kugira uruhare muri urwo rupfu bafashwe, bajya gufungirwa kuri polisi sitasiyo ya Busasamana.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo kandi atanga ubutumwa, asaba abantu kugendera kure ibikorwa by’urugomo nk’ibi bibangamire ituze rya bagenzi babo, binavamo urupfu nk’uko byagendekeye nyakwigendera.
Icyo itegeko riteganya
Aba bagabo baramutse bahamijwe icyaha bakurikiranyweho, bahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa n’Itegeko N⁰ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rihana ibyaha mu Rwanda.
Ingingo y’ 107 y’iri Tegeko, ifite umutwe ugira uti “Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa”, ivuga ko “Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.”
RADIOTV10






