Abambuka ruhurura yangiritse bikabije iri mu rugabano rw’Umurenge wa Kigarama n’uwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko hatakwambukwa na buri wese kuko bakoresha imigozi bakamanuka nk’abari mu myitozo y’abakomando.
Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko umuntu ugeze bwa mbere aha bambukira ku migozi, adashobora kumva ko ari mu Mujyi wa Kigali kuko bitumvikana uburyo abanyamugi bahura n’ingorane nk’izi.
Iyi ruhurura yangiritse bigeze kuri uru rugero yatwaye inzu n’amasambu by’abari batuye mu aka gace, none ubu yaragutse iteye inkeke.
Umwe mu bo umunyamakuru yasanze bari kwambuka, yavuze ko aha hatanyura buri wese kuko bisaba imbaraga no gushirika ubwoba.
Ati «Nk’ubu umukecuru ahageze byaba bibabaje cyane. Nk’umukecuru udafite umugongo yamanuka gute ? »
Uyu muturage akomeza avuga ko hari n’abajya bahagwa ndetse n’amatungo akaba yahaburira ubuzima ku buryo n’inka ye yaguyemo ikabura.
Mugenzi we wagaragazaga umuntu ushobora kwambuka aha ahantu, yagize ati «Dufite umugozi twambukiraho, ngira ngo wawubonye nzamukiyeho nk’umukomando. »
Aha kandi ngo hahoze hari ikiraro cyananyuragaho imodoka, none iyangirika ryacyo ryazambije urujya n’uruza ku buryo atari buri wese upfa kuhanyura.
Ati «Hari n’ingo zagiye, bamwe barimuka baragenda, ni ukuvuga ngo ntagutambuka, nta muntu w’umusaza wanyura hano cyereka nkanjye wishoboye nkamanuka kuri uriya mugozi. »
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko muri uyu Mujyi hari ruhurura zigera muri 32 zangiritse ariko ko ingengo y’imari ihari izafasha mu gusana nke zitarimo iyi. Ati «Iyo na yo yagombye kuba yubakwa ariko ni ikibazo cy’amikoro. »
Abatuye muri ibi bice bavuga ko bumva iyi ruhurura yagombye kuza mu zihutirwa kuko iyangirika ryayo rikomeje kubagiraho ingaruka kandi ko hatagize igikorwa ishobora kuzahita ubuzima bw’abaturage.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10