Hari aho itike ikabakaba mu 9.000Frw: Menya ibiciro bishya by’ingendo zigana mu Ntara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura imikorere y’inzego zimwe zikora imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo, birimo n’ibihuza Umujyi wa Kigali n’Intara, aho harimo icyerekezo umuntu azajya yishyura 8 450 Frw.

Ibi biciro bishya bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe, bikazatangira kubahirizwa mu mpera z’iki cyumweru, tariki 16 Werurwe.

Izindi Nkuru

Ni ibiciro byatangajwe nyuma y’uko bamwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, n’uw’Imari n’Igenamigambo, Dr Uzziel Ndagijimana, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyasobanuriwemo iby’izi mpinduka z’ibiciro by’ingendo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yatangaje ko kuva muri 2021, Leta yari isanzwe yongerera umugenzi 35% ku mafaranga ya Tike, ariko ko iyi nkunganire igiye kuvaho, gusa ngo izakomeza gushyirwa mu zindi gahunda zo korohereza Abaturarwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko aya mafaranga atakuwe muri iyi nkunganire ngo ajye kubikwa, ahubwo ko n’ubundi azakomeza gukoreshwa mu gutuma imibereho y’Abanyarwanda iba myiza.

Yagize ati Ntabwo ari amafaranga Leta ibika ngo iyajyane ahandi. Ni amafaranga agenerwa abaturage ava muri nkunganire y’itike, ariko hari izindi nkunganire zihari zikomeza. Ni ugukura mu mufuka umwe ushyira mu wundi, na wo w’umuntu umwe.”

Iyi nkunganire kandi izakomeza gushyirwa n’ubundi mu rwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, aho izi nzego zatangaje ko izi serivisi zigiye kurushaho gutangwa mu buryo bunoze, ku buryo ibibazo byakunze kuzivugwamo by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bigiye kuranduka.

 

Ingendo zerecyeza mu Ntara hari aho itike yikubye hafi kabiri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, RURA yahise ishyira hanze itangazo ry’ibiciro bishya by’izi ngendo, birimo ibyo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’iby’ingendo zihuza uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda n’Intara.

Nko mu mihanda igana mu Ntara y’Amajyepfo, ari na ho hagaragaye ibiciro biri hejuru kurusha ahandi, mu Muhanda Nyabugogo-Kamembe wanyuze i Huye, igiciro cy’urugendo ni 8 450 Frw, mu gihe Nyabugogo-Pindura ari 8 070 Frw, Muhanga-Kamembe wanyuze Huye, kikaba ari 7 090 Frw, ndetse na Nyabugogo Mushubi bikaba 7 032 Frw.

Nanone kandi mu byerecyezo bigana mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyabugogo-Kamembe waciye i Karongi, ho ni 7 602 Frw, mu gihe Muhanga-Kamembe wanyuze i Karongi ho ari 6 301 Frw.

BIMWE MU BICIRO

Wareba ibiciro byose by’ingenzo zihuza Kigali n’Intara unyuze hano

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru