Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame nyuma yo kwakira Odinga wifuza kuyobora AU yagize icyo amusezeranya

radiotv10by radiotv10
13/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame nyuma yo kwakira Odinga wifuza kuyobora AU yagize icyo amusezeranya
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yatangaje ko azashyigikira Umunyapolitiki w’Umunya-Kenya Raila Odinga uri gushaka amajwi yo kuzayobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu gihe habura umwaka ngo habe amatora y’uzasimbura Umunya-Chad, Moussa Faki Mahamat uyoboye iyi Komisiyo ya AU muri manda ye ya kabiri, azaba muri Gashyantare umwaka utaha wa 2025.

Raila Odinga w’imyaka 78 uyoboye Ihuriro Azimio ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yamaze gutangaza kanditire ye muri aya matora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Raila Odinga ukomeje gushaka abazamushyigikira, mu cyumweru gishize, tariki 08 Werurwe 2024 yagiriye uruzinduko mu Rwanda, anakirwa na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro banagirana ibiganiro.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya NTV yo muri Kenya kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Perezida Kagame yagize ati “Nubaha Raila Odinga, nzi uburyo ahirimbana.”

Perezida Kagame kandi yashimye uburyo uyu munyapolitiki Odinga yakoze inshingano ze ubwo yari ahagarariye uyu Muryango wa AU ashinzwe Iterambere ry’Ibikorwa Remezo, inshingano yakoze kuva muri 2018 kugeza muri 2023.

Ati “Yakoze akazi keza, kandi wabonaga agakorana ubwitange no kugasobanukirwa. Rero tuzamushyigikira, kandi mwifuriza amahirwe masa.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “kandi rero si ukuzamushyigikira mu kugera ku nshingano gusa, ahubwo tuzanamushyigikira ubwo azaba azirimo, tumuhe inkunga ku bw’ineza ya Afurika.”

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare, Odinga yari yatangaje ko kandi yizejwe kuzashyigikirwa na Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan, ndetse n’uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.

Nanone kandi ashyigikiwe na Perezida wa Kenya William Ruto bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, akaba anashyigikiwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − nine =

Previous Post

Hagiye guterwa indi ntambwe mu migenderanire y’u Rwanda n’Igihugu cy’igituranyi

Next Post

Hari aho itike ikabakaba mu 9.000Frw: Menya ibiciro bishya by’ingendo zigana mu Ntara

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva
MU RWANDA

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari aho itike ikabakaba mu 9.000Frw: Menya ibiciro bishya by’ingendo zigana mu Ntara

Hari aho itike ikabakaba mu 9.000Frw: Menya ibiciro bishya by’ingendo zigana mu Ntara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.