Perezida Kagame nyuma yo kwakira Odinga wifuza kuyobora AU yagize icyo amusezeranya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yatangaje ko azashyigikira Umunyapolitiki w’Umunya-Kenya Raila Odinga uri gushaka amajwi yo kuzayobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu gihe habura umwaka ngo habe amatora y’uzasimbura Umunya-Chad, Moussa Faki Mahamat uyoboye iyi Komisiyo ya AU muri manda ye ya kabiri, azaba muri Gashyantare umwaka utaha wa 2025.

Izindi Nkuru

Raila Odinga w’imyaka 78 uyoboye Ihuriro Azimio ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yamaze gutangaza kanditire ye muri aya matora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Raila Odinga ukomeje gushaka abazamushyigikira, mu cyumweru gishize, tariki 08 Werurwe 2024 yagiriye uruzinduko mu Rwanda, anakirwa na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro banagirana ibiganiro.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya NTV yo muri Kenya kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Perezida Kagame yagize ati “Nubaha Raila Odinga, nzi uburyo ahirimbana.”

Perezida Kagame kandi yashimye uburyo uyu munyapolitiki Odinga yakoze inshingano ze ubwo yari ahagarariye uyu Muryango wa AU ashinzwe Iterambere ry’Ibikorwa Remezo, inshingano yakoze kuva muri 2018 kugeza muri 2023.

Ati “Yakoze akazi keza, kandi wabonaga agakorana ubwitange no kugasobanukirwa. Rero tuzamushyigikira, kandi mwifuriza amahirwe masa.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “kandi rero si ukuzamushyigikira mu kugera ku nshingano gusa, ahubwo tuzanamushyigikira ubwo azaba azirimo, tumuhe inkunga ku bw’ineza ya Afurika.”

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare, Odinga yari yatangaje ko kandi yizejwe kuzashyigikirwa na Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan, ndetse n’uwa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.

Nanone kandi ashyigikiwe na Perezida wa Kenya William Ruto bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, akaba anashyigikiwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru