Hagiye guterwa indi ntambwe mu migenderanire y’u Rwanda n’Igihugu cy’igituranyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, na mugenzi we wa Tanzania uri mu ruzinduko rw’iminsi ine, byasize hatangajwe ko hagiye gufungurwa undi mupaka wo ku butaka uhuza Ibihugu byombi uziyongera kuri umwe wari uriho mu buryo bwemewe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, January Yusuf Makamba ari mu Rwanda kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, mu ruzinduko rugamije kwagura umubano w’Ibihugu byombi n’imigenderanire.

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, January Yusuf Makamba n’itsinda ry’abayobozi bazanye mu Rwanda, bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, January Yusuf Makamba; yavuze ko mu byaganiriweho na Guverinoma z’Ibihugu byombi, harimo no korohereza ababituye kugenderana dore ko bisanzwe bifite umupaka umwe wo ku butaka, wa Rusumo.

Yagize ati “Ubu twari dufite umupaka umwe wemewe uduhuza, twaganiriye uburyo twafungura undi w’ahitwa Kyerwa, kandi twiteguye ko uwo mupaka watangira gukora kuko ibisabwa byose byararangiye.”

Makamba uvuga ko Igihugu cye n’u Rwanda bisanzwe ari inshuti kuva cyera kandi ko umubano wabyo wagiye urushaho gutera imbere, yavuze ko ifungurwa ry’uyu mupaka, rizarushaho kongera ubuhahirane n’ubucuruzi buhuriweho n’Ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko uruzinduko rwa mugenzi we wa Tanzania, ruzaba imvumba yo kurushaho kuzamura imikoranire y’Ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda rwifuza ko amasezerano yashyizweho umukono n’Ibihugu byombi, yakwihutishwa mu kuyashyira mu bikorwa, kandi rurifuza ko hakomeza kuvuka n’indi mikoranire mu zindi nzego mu bihe bizaza.”

Muri Kanama 2021 ubwo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yagendereraga u Rwanda, akakirwa na Perezida Paul Kagame bakanagirana ibiganiro, banayoboye isinywa ry’amasezerano mu nzego zitandukanye agamije gukomeza gutiza imbaraga imikoranire n’ubuhahirane by’Ibihugu byombi.

Muri Mutarama uyu mwaka kandi, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tanzania, zasinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere inganda zitunganya umukamo w’amata.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono muri Zanzibar, n’Umunyamabanga wa Leta bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, ndetse na Minisitiri w’Ubworozi n’Uburobyi muri Tanzaniya, Abdallah Hamis Ulega.

Minisitiri Biruta yakiriye mugenzi we wa Tanzania
Bayoboye ibiganiro byahuje abayobozi ku mpande z’Ibihugu byombi

Nyuma babwiye itangazamakuru ibyo baganiriyeho

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru