Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hari ikindi Gihugu cyageragejwemo ‘Coup d’Etat’ irapfuba

radiotv10by radiotv10
27/06/2024
in AMAHANGA
0
Hari ikindi Gihugu cyageragejwemo ‘Coup d’Etat’ irapfuba
Share on FacebookShare on Twitter

Umujenerali uyoboye umutwe witwara gisirikare muri Bolivia, yatawe muri yombi, nyuma yo kuyobora igikorwa cyo guhirika ubutegetsi, ariko ntibimuhire.

Gen Juan Jose Zuninga uyobora umutwe wa gisirikare muri Bolivia, ni we wari uyoboye abarwanyi bigabije Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bavuga ko bashaka guhirika ubutegetsi buriho.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, ubwo Ingoro ya Perezida w’iki Gihugu iri mu Murwa Mukuru i La Paz yari igoswe n’abasirikare ndetse agace gakoreramo ibiro bya Leta kari kagoswe n’ibimodoka bya gisirikare mu gikorwa cyari kiyobowe na Gen Juan Jose wavugaga ko ashaka kugarura Demokarasi muri iki Gihugu cya Bolivia, asaba ko ibikorwa bihagarara ndetse Perezida Luis Arce uyobora icyo Gihugu avuyeho.

Nyuma y’akanya gato inzego za gisirikare zahagotse ziburizamo icyo gikorwa dore ko abaturage bari batangiye kujya kwigaragambya mu mihanda bavuga ko bashyigikiye Leta isanzwe iriho.

Mu ijambo yagejeje ku baturage rinyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Luis yashimiye abaturage ku rukundo bamugaragarije, avuga ko ibintu nk’ibi bitazigera byihanganirwa.

Ubu polisi yataye muri yombi Umujenerali wari uyoboye igikorwa cyo guhirika ubutegetsi. Hakaba hahise hatangira iperereza ku byaha akurikiranyweho n’abandi baba babiri inyuma.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + one =

Previous Post

Bubakiwe ‘Poste de Santé’ birabashimisha ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Next Post

Hatangajwe ibyaha bikurikiranywe ku barimu n’umunyeshuri ba Kaminuza imwe mu Rwanda n’uburyo byakozwe

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ibyaha bikurikiranywe ku barimu n’umunyeshuri ba Kaminuza imwe mu Rwanda n’uburyo byakozwe

Hatangajwe ibyaha bikurikiranywe ku barimu n’umunyeshuri ba Kaminuza imwe mu Rwanda n’uburyo byakozwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.