Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ruramenyesha ko hari amafaranga yatoraguwe ku Mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, rugasaba uwakumva ari aye ko yagenda akayasubizwa.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, DGIE (Directorate General of Immigration and Emmigration) kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024.
Iri tangazo rigira riti “Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasokoka mu Gihugu, buramenyesha ko hari amafaranga yatowe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda tariki ya 02/08/2024 ariko nyirayo akaba atazwi.”
DGIE ikomeza igira iti “Uwaba yarataye ayo mafaranga ku matariki n’ahavuzwe haruguru, yakwegera Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka agasubizwa amafaranga ye.”
Inzego zinyuranye mu Rwanda zikunze kugaragaza ubunyangamugayo nk’ubu bwo kurangisha amafaranga yagiye atoragurwa, by’umwihariko nka Polisi y’u Rwanda, ikunze kurangisha amafaranga aba yatoraguwe mu bice binyuranye, ubundi agasubizwa bene yo.
Izi nzego z’iperereza nk’urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) zikunze kandi kugaruza amafaranga aba yibwe abantu batandukanye, barwiyambaza, barusaba kurushakira ababibye, kandi bamwe bayabona.
RADIOTV10